Perezida Kagame yongeye kugirirwa ikizere cyo kongera kuyobora FPR Inkotanyi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye gutorerwa kuyobora umuryango wa FPR Inkotanyi nka Chairman ku rwego rw’igihugu ku bwiganze  bw’amajwi, aho yatowe n’abanyamuryango 99.8% mu bitabiriye inteko itora.

Ni mu gihe Uwimana Consolée yatorewe kuba Visi Chairman w’uyu muryango Na ho Gasamagera Wellars atorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru.

Ni amatora yabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu nama nkuru  y’iminsi ibiri(2) ya  RPF Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru ya 35 ishize uyu mutwe wa politiki uvutse.

Birasa n’ibyari byitezwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari usanzwe ari Chairman wa FPR Inkotanyi, ari we uri butorerwe gukomeza iyo mirimo.

Ni nako byagenze kuko mu bayoboke b’uyu mutwe wa politiki uri ku butegetsi, bitabiriye inama nkuru yawo ya 16 bagera ku  bihumbi bibiri n’ijana  na babiri, abantu batatu gusa ari bo batatoye uwari usanzwe ari Chairman, byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame agira ubwiganze bwegereye cyane 100% mu gutorerwa kuyobora FRP Inkotanyi, muri manda yegereye cyane iy’amatora y’umukuru w’igihugu, kandi ibyo itegeko nshinga ry’u Rwanda lugeza ubu nta miziro Perezida Kagame afite, yatuma adatorerwa  kuyobora u Rwanda uhereye mu myaka 11 iri imbere.

Muri aya matora ya FPR Inkotanyi, Perezida Kagame, yahatanaga na bwana Hererimana Abdulkarim wagize amajwi 3 gusa.

Uretse umwanya wa Chairman utagaragayeho impinduka, indi myanya ibiri ikomeye muri FPR yabonye abayobozi bashya.

Ni ukuvuga uwa Visi Chairman watsindiwe na Senateri Uwimana Consolée, watowe n’abanyamuryango 1945 akaba yasimbuye Hon Bazivamo Christophe, wari umaze imyaka 21 kuri uyu mwanya.

Mu gihe Gasamagera Wellars yatowe n’abanyamakuryango 1899, bingana na 90.3% ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi atsinze Bakundukize Christine.

Uyu mwanya awusimbuyeho François Ngarambe na we wari uwamazeho igihe kitari gito.

Mbere yo gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasangije amateka abitabiriye iyo nama nkuru barimo n’abahagarariye amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu by’inshuti by’Afurika no ku Isi muri rusange.

Ati “Nkigera hano nta kintu, nt an’ifaranga na rimwe riri mu isanduku ya leta.Yewe barakukumbye ibintu byose. Uzi gukukumba? Ugahanagura ikintu cyose cyaba gifite agaciro kikagenda. Banki Nkuru y’Igihugu barayikukumba, ahantu hose hitwaga ko hari ikintu cyaba gifite agaciro kiragenda, ariko nta nubwo ari igitangaza ibifite agaciro ka mbere kabanza byari byagiye n’ubundi, ubwo ni ubuzima bw’abantu mvuga.”

Umukuru w’igihugu akaba na Chairman wa FPR inkotanyi, Paul Kagame, azirikana by’umwihariko uruhare rw’urubyiruko mu rugendo rw’imyaka 35 ishize, ariko ntabwo anirengaziza uruhare rw’abo urwo rubyiruko rukomokaho.

Ati “Uru rugamba, uru rugendo  rwa RPF rw’imyaka 35 rwitabiriwe cyane cyane n’abato ariko ndetse n’abakuru bari bababyaye, ni nabo babaye aba mbere kurwitabira. Nta muto rero, nta mukuru, niyo mpamvu bigera aho iyo myaka 35 igahinduka myinshi kubera ibyo ngibyo ubwabyo. ”

Abatorewe kuyobora FPR Inkotanyi biteganijwe ko bazagira Manda y’imyaka Itanu (5).

Tito DUSABIREMA