Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Price Kid, uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gicurasi 2022.
Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwah ibyaha 3 birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Akaba akekwaho kuba ibi byaha yarabikoze mu bihe bitandukanye, abikorera abikorera bamwe mu bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.