Papa Francis ntiyasanzwemo Coronavirus

Ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko umukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis nta coronavirus bamusanzemo.

Papa Francis w’imyaka 83 y’amavuko, yahagaritse kujya mu mwiherero ujyanye n’iki gihe cy’Igisibo, bwa mbere kuva yaba Papa, kubera kurwara ibicurane.

Mu cyumweru gishize yanahagaritse byinshi mu bikorwa yari kwakiramo abantu.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavugaga ko uyu mushumba wa kiliziya Gatolika ashobora kuba yarwaye Coronavirus.

Ubutaliyani ni cyo gihugu cyibasiwe cyane na coronavirus i Burayi, abarenga 2,000 bakaba barayanduye naho abandi 52 irabica.