Uganda: Umuntu uzasuzugura umunya- Uganda ntazihanganirwa- Perezida Museveni

Perezida Museveni yavuze ko atazihanganira umuntu uwo ariwe wese uzasuzugura umuturage wa Uganda cyangwa se umunyafurika kuko ubusanzwe ari abavandimwe.

Ikinyamakuru the Monitor cyandika ko bwana Museveni avuga ko urukundo akunda Abanyafurika arirwo rwatumye agana ishyaka, kuri ubu yumva ntacyatanya abanyafurika ngo arebere.

Iki kinyamakuru cyandikako ababwirwaga n’uyu mutegetsi basigaye mu rungabangabo, ntibamenye neza niba bwana Museveni hari ubutumwa yashakaga gutanga kubera ibyaha bimaze kuba byinshi mu gihugu, cyangwa se hari ibihugu by’amahanga yabwiraga.