Perezida w’ishyaka RCD Antipas Mbusa Nyamwisi, yahamagariye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC gukurikirana abantu bose bagize uruhare mu rupfu rw’abaturage i Beni.
Radio Okapi ivuga ko Mbusa Nyamwisi avuga ko abantu ku giti cyabo bitashoboka ko bamara imyaka itanu bica abantu i Beni ngo banahagire indiri y’imitwe y’iterabwoba Isi irebera.
Muri Beni hamaze iminsi ubwicanyi bukorerwa abaturage bukorwa n’abarwanyi ba ADF.