Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Abayobozi b’urwego rw’amagereza bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 43 z’amashilingi - FLASH RADIO&TV

Kenya: Abayobozi b’urwego rw’amagereza bakurikiranyweho kunyereza miliyoni 43 z’amashilingi

Abadepite muri Kenya basabye ko abayobozi b’urwego rw’amagereza bakurikiranwaho inyerezwa rya miliyoni 43 z’amashilingi yari agenewe kugura udukoti tutamenwa n’amasasu kubacungagereza.

Ikinyamakuru The Nation cyandikako komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa yavuzeko amafaranga yakoreshejwe ariko utwo dukoti twitwa ‘Bulletproof’ mu cyongereza ntitwagurwa.

Iyi komisiyo ivuga ko raporo yahawe umugenzuzi w’imari ivuga ko hatanzwe utwo dukote 300 nyamara ngo ntana kamwe kahageze.