Kwegura bikwiye kuba umuco, kwirindiriza bidindiza iterambere – Abaturage

Bamwe mu baturage bavuga ko iyegura ry’abayobozi bayobora uturere rikwiye mu gihe bananiwe kuzuza inshinganao zabo, ndetse ko bikwiye kuba umuco wo kwegura igihe inshingano zabananiye.

Kuri uyu wa kabiri kabiri tariki ya 3 Nzeri 2019 mu gitondo nibwo byumvikanye ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda uwayoboraga Akarere ka Karongi n’abamwungirije bose banditse amabaruwa yo kwegura ku kazi kabo.

Hakurikiyeho Musanze mu Majyaruguru, uhayobora n’umwe muri babiri bamwungirije baregura, hakurikiraho Muhanga, Burera, Gisagara, Ngororero ndetse na Rutsiro, Rubavu na Nyamasheke.

Kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ngo nta gikuba cyacitse ni ibisanzwe nk’uko yabyamditse k’urubuga rwe rwa Twitter.

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko nta kibazo babona igihe umuyobozi yananiwe inshingano ze akegura.

Ngarukiye Jean Baptiste yagize ati  “Ntabwo bikwiye ubundi umuntu yagombye kujya ku buyobozi mbere yo kubujyaho yabona atazashobora inshingano azakora akabyihorera hakajyaho abandi babishoboye.”

Ntaganda Aimable na we aragira ati “Iyo ahawe umwanya yariyemeje kuzakora umurongo ngenderwaho akabona gahunda yihaye itagenda, abona yononera rubanda yakwandika yegura.”

Manase Theonetse aragira ati “Ntibaba babashije kuzuza inshingano zabo no gutanga serivisi nziza ni yo mpamvu begura.”

Uretse kuba ngo ari intambwe nziza iba itewe mu miyoborere y’igihugu, unaniwe yaharira abandi bakamukorera mu ngata,

Hari abandi baturage bavuga ko kwegura byagakwiye kuba umuco mu bayobozi kuko kwirindiriza bidindiza iterambere.

Ntaganda Aimable yagize ati “Njye nshima intambwe abanyarwanda bagezeho mu gukunda igihugu cyabo, kuko no mu kwegura ubwabyo harimo no gukunda igihugu n’abanyagihugu ubwo rero abo bagabo baba bafashe imyanzuro ya kigabo yo kutihambira ku byo batari gushobora bakegura aba ari byiza.”

Ngarukiye Jean Babtiste ati “Ingaruka mbona ntazo kuko haba hari abandi bazi icyo gukora, bajye bashaka abantu bajya mu kazi bahawe amahugurwa mbere yo guhabwa akazi.”

Imiryango itari iya leta mu Rwanda nayo ntabwo ijya kure y’igitekerezo cya minisitiri Prof. Shyaka Anastase.

Umuvugizi w’ihuriro ry’iyi miryango Dr. Nkurunziza Joseph nawe niko abibona,

Bwana Nkurunziza yungamo ko iyo umuntu adashoboye kuyobora hapfa byinshi, byaba byiza yeguye kare.

“Abayobozi batujuje inshingano zabo, cyangwa se ibyo batakoze neza, byakabaye byiza ko abantu begura mu gihe bananiwe  badategereje ko beguzwa. Iyo watowe hari icyo uba ugiye gukora cyangwa se inshingano baba baguhaye hakwiye kubaho umuco w’abantu bakemera ko bananiwe batagishoboye kuzuza inshingano zabo.”

Si ubwa mbere inkubiri yo kwegura ari benshi mu bayobozi b’uturere mu Rwanda yumvikanye, ahenshi bakavuga ko ari ku mpamvu zabo bwite.

Bamwe mu bayobora za Njyanama z’uturere iyi nshuro bumvikanye ku mugaragaro bashinja amakosa abayoboraga uturere, bigaragaza ko kwegura cyangwa kweguzwa byari bifite ishingiro.

Muri 2015 ubwo abayoboraga uturere benshi beguraga, umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yavuze ko akenshi abegura hari ibyo baba batujuje bibareba, anavuga ko umuyobozi wese uba utujuje inshingano biba bigomba kubagiraho ingaruka.

Amiella AGAHOZO