Kurikira live urubanza rwa Idamange

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne agezwa mu rukiko mu rubanza aregwamo ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri Rubanda.

Abantu biganjemo abanyamakuru bateraniye mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, baritegura gukurikira urubanza rwa IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne rugiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Tariki 15 Gashyantare 2021 nibwo Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Agiye kuburana ari kuri Station ya R.I.B i Remera ( Metropolitan Police).

Mbere y’uko urubanza rutangira Idamange agaragaye mu mashusho ari kuganira n’umwe mu bamwunganira  mu mategeko aho bari kuri sitatisiyo ya RIB I Remera.

Idamange yunganiwe n’abanyamategeko Babiri aribo Me  Felicien GASHEMA na Me Bruce BIKOTWA.

Umucamanza afunguye iburanisha.

Mu cyumba cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo hari ubushinjacyaha n’inteko iburanisha, Idamange n’abamwunganira bari kuri sitatisiyo ya RIB i Remera.

Umwanditsi w’urukiko asomye umwirondoro wa Idamange asaba ko hakosorwamo ibintu bike birimo n’uduce yavukiyemo.

Urukiko rusomeye Idamange ibyaha akurikiranyweho uko ari 6 ariko byose arabihakanye.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busobanure iby’ibyo byaha bukurikiranyeho Idamange.

Ubushinjacyaha busobanuye ko bine mu byaha Idamange akurikiranyweho yabikoreye kuri youtube mu biganiro yacishagaho.

Ikindi ngo yarwanije inzego z’umutekano ubwo zajyaga ku muta muri yombi iwe tariki 15 Gashyantare akazitera amacupa y’inzoga yanywaga.

Ikindi cyaha akurikiranyweho ni ugutanga cheque itazigamiwe.

Ubushinjyacyaha buri gusobanura impamvu zikomeye zituma Idamange akekwaho ibyaha 6.

Nyuma yo kurondora impamvu zikomeye kuri buri cyaha Idamange aregwa, ubushinjacyaha busabye urukiko kwemeza ifungwa ry’agateganyo rya Idamange iminsi 30.


Imwe mu mpamvu ubushinjacyaha bushingiyeho ubwo busabe ni uko akurikiranyweho ibyaha bikomeye, iby’ubugome n’ibihungabanya umutekamo w’igihugu.


Aramutse arekuwe ngo yabangamira iperereza kandi agatoroka ubutabera.

Idamange ahawe umwanya ngo yisobanure yongera guhakana ibyaha byose akurikiranyweho.

Avuze ko yahagurikijwe n’agahinda nk’umunyarwanda ukunda Igihugu cye! Kubera ko muri Covid-19 hari abantu batabonaga icyo kurya, avuze ko hari abo yashoboye guhura nabo akabagaburira.

Yavugiraga abanyeshuri bo muri Kaminuza babona Buruse bigoranye,
abaturage basenyewe bagacumbikirwa mu mashuri abandi bagasubira mu matongo.

Idamange avuze ko yababajwe n’uko ubwo habaga hagiye gufatwa icyemezo cyo gufunga imirimo itandukanye kubera icyorezo cya Covid-19 n’insengero zabaga zirimo, akabifata nko kubangamira ubwisanzure mu myemerere.


Avuze ko ibyo yavuze byose atari agamije gusebya igihugu ahubwo yabitewe n’agahinda.


Ngo yahisemo kubivugira kuri ‘Channel’ ya ‘Youtube’ kugira ngo abayobozi abikosora bikosore.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Idamange agihakanye avuga ko abasore nk’umunani binjiye iwe batamweretse ibyangombwa abafata nk’abari bagamije gucura umugambi mubisha.


Avuze ko ahubwo ari nk’IMANA kuko imbwa ze zari ziziritse naho ubundi zari kubarya.

Uwakomeretse ngo ashobora kuba yarakomerekejwe n’ibikoresho biri mu rugo kwa Idamange birimo n’amacupa kubera umuvundo bateye.

Ku cyaha cyerekeranye no gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside abihakanye avuga ko atabikora kandi nawe yaracitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gukubita no gukomeretsa nabyo arabihakanye avuga ko atazi icyakomerekeje uvugwa, gusa akeka ko yaba yarakomerekejwe no gusimbuka urugo kuko iwe ari urugo rurerure.


Ku cyaha cyo gutanga ‘Cheque’ itazigamiwe nacyo aragihakanye avuga ko iyo ‘Cheque’ yayitanze iherekejwe n’inyandiko, avuga ko kukimurega ari kumuhimbira icyaha, asaba ko giteshwa agaciro.

Asabye ko bamurekura agataha agasanga abana be Bane kuko ari bato.


Agaragaje ko nta bimenyetso yenda kuzimanganya.


Asabye imbabazi ku mvugo yise izaba ziremereye yakoresheje zikagira abo zikomeretsa.

Umucamanza abajije Idamange niba ‘Video’ ubushinjacyaha bushingiraho bumurega ari iye, undi yemera ko ari iye.

Ubushinjacyaha buvuze ko igihe Idamange yari agiye gutabwa muri yombi yanze gukingura abari bagiye kumuta muri yombi binjira ku ngufu, ngo iyo yemera gukingura ntibari kwinjira ku mbaraga.

Ubushinjacyaha buvuze ko ubugenzacyaha bufite uburenganzira bwo gukumira icyaha kitaraba mu gusobanura ko guta muri yombi Idamange tariki 15 Gashyantare yari yakanguriye abantu guhurira ku biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ngo bigaragambye tariki 16 Gashyantare 2021.

Abunganira Idamange bari gusobanura bisunze ingingo z’amategeko impamvu umukiliya wabo yatawe muri yo mu buryo budakurikije amategeko bitewe n’uko ubuyobozi bw’ibanze butari buhagarariwe.

Bakomeje bagaragaza ko Umuyobozi w’Isibo wari uhari, atari mu bantu babarwa mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ahubwo ko abagenzacyaha bagombaga gukora akazi kabo neza bukajyana umuntu udakemwa.

Abunganira uregwa basabye ko umukiliya wabo arekurwa akaburana ari hanze, kubera ko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa by’abagateganyo iminsi 30.


Bongeyeho ko Idamange arekurwa kubera ibihe Isi irimo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Idamange asubijwe ijambo yongera gushimangira ko ibyaha ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ari ukumuhimbira.

Avuze ko Minisitiri Edouard BAMPORIKI yahoraga iwe, ibiro ariho yabyimuriye, akamubwiraga ko Perezida wa Repubulika yamutumye ngo ye gukomeza kuvuga.

Ubucamanza busoje iburanisha ry’uyu munsi rwanzura ko icyemezo cy’Urukiko ku ifunga n’ifungurwa rya Idamange kizasomwa tariki 9 Werurwe 2021 i saa kumi z’umugoroba.

Ibyaha 6 Ubushinjacyaha burega Idamange birimo:


-Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.


-Gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside.


-Gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga.


-Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yategetswe.


-Gukubita no gukomeretsa.

-Gutanga cheque itazigamiwe.