Ingengo y’imari y’amatora y’Abasenateri yaragabanutse

Imbogamizi zirimo n’abafite imyumvire y’uko u Rwanda rudashobora gutegura amatora anyuze mu mucyo, nizo Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza ko ikomeje guhura nazo.

Abayobozi b’iyi Komisiyo babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kigaragaza aho imyiteguro y’amatora y’abasenateri igeze.

Ingengo y’imari ingana na Miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda niyo azifashisha muri ayo matora.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko  ingengo y’imari izakoreshwa mu matora y’abasenateri ateganijwe ku matariki ya 16,17 na 18 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka yamaze kuboneka.Ni amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 200, azaturuka mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019\2020,  ariko ngo hari ingengo y’imari nto ishobora kwiyongeraho itanzwe n’urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe amajyambere PNUD ari nawe mufatanyabikorwa rukumbi w’iyi Komisiyo.

Iyi ngengo y’imari yagabanutseho 1/2 ugereranije n’amatora aheruka muri 2011. Charles Munyaneza umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora arasobanura imvano y’iryo gabanuka ry’ingengo y’imari.

Yagize ati “Ku bituma ingengo y’imari igenda igabanuka harimo ibintu byinshi, nk’ibikoresho by’amatora ntabyo tuzagura, ibizakenerwa muri aya matora ntabwo ari byinshi cyane…Ikindi ni ubufatanye n’inzego zitandukanye hari abantu badufasha mu mahugurwa.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora yumvikana nk’idafite ikibazo cy’ingengo y’Imari yo gukoresha amatora. Abajijwe niba hari indi mbogamizi iri mu mitegurire y’amatora mu Rwanda, Prof  Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo yagaraje imyumvire itari yo kuri Politike y’igihugu no kuba hari abakomeje kumva ko nta matora aciye mu mucyo u Rwanda rushobora gutegura.

Yagize ati “Ugasanga  hariho abantu batekereza ko tudashobora gukora amatora mazima, meza aboneye. Ugasanga rwose icyo dukora cyose bagifata nabi.”

Biteganijwe ko tariki 22 z’ukwezi kwa 7 kugeza tariki 9 z’ukwezi kwa munani, aribwo Komisiyo y’igihugu y’amatora izakira kandidatire z’abashaka kwiyamamariza kuba abasenateri.

Mu basenateri 26 bagomba kugira umutwe wa sena, 12 batorwa na Komite Njyanama z’uturere n’imirenge mu ntara n’umujyi wa Kigali, 8 bagashyirwaho na Perezida wa Repubulika, babiri bakava mu mashuri makuru na za kaminuza abandi babiri bagatangwa n’ihuriro ry’imitwe ya Politike yemewe mu gihugu.

Tito DUSABIREMA