Abaturage bati “Ntituzi iby’imihigo”, leta iti “Abo ni abatitabira inama”

Bamwe mu baturage baravuga ko batazi iby’imiho n’uko ikorwa ko babyumva mu bitangazamakuru kuko batigeze bayisobanurirwa.

Kuva muri 2006 Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kugendera ku mihigo hagamijwe guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano.

Ibipimo bitandukanye bigaragza ko ubu buryo bwafashije igihugu kurushaho gutera imbere.

N’ubwo bimeze gutya ariko bamwe mu baturage bagaragaza ko uruhare rwa bo mu itegurwa ry’imihigo rukiri hasi.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Falsh  bavuze ko  batajya bamenya imihigo y’inzego zibanze z’aho batuye,  ndetse bamwe ngo babyumva ari uko bivuzwe n’abanyamakuru.

Umwe ati Ni ngombwa, dukwiye kubimenya kuko niba bavuze ngo tuzakora iki ni twe abaturage tuba tuzabishyira mu bikorwa, akenshi tunabyumva ngo bagiye kwesa imihigo tukumva ngo akarere kacu kaje ku mwanya runaka ariko tutamenye ngo byahereye he.”

Undi ati “ Iby’imihigo tubyumvana abanyamakuru cyane cyane ni bo baza kubitubwira ariko abayobozi ntabwo bajya babijyamo cyane.”

Undi nawe ati “ Ikijyanye n’imihigo umurenge w’iwacu ushobora kuba warahize ibyo njyewe ntabwo mbizi, bivuze ngo abayobozi batwegere natwe abaturage tubagezeho ibitekerezo byacu.”

Bamwe mu bagize sosiyete Sivile Nyarwanda bagaragaza ko kuba umuturage atarahabwa uruhare rugaragara mu itegura ry’imihigo bigira ingaruka ku iratembere ry’igihugu.

Umuyobozi mu Mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Cladho Evarsite Murwanashyaka avuga ko imihigo idashingiye ku muturage biba bigoye kuyishyira mu bikorwa.

Ati“ Umuhigo ntabwo ari uw’umurenge, umuhigo ni uw’umuturage, ni yo mpamvu imihigo igomba kuva mu baturage ikabona kuzamuka hejuru ku rwego rw’uturere bakarebamo iby’ibanze mu biba byavuzwe n’abaturage.”

Kuba hari abaturage bagaragaza ko batajya bamenya imihigo inzego z’ibanze ziba zahize, umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ugihugu ushinzwe Imibereho y’Abaturage agaragaza ko abatamenya imihigo iba yahizwe ari abatitabira inama kuko ngo ibitegekerezo by’imihigo bikusanyirizwa mu nama  zibera mu midugudu.

Yagize ati “ Iyo tugiye gutegura imihigo dusigaye dukora inama ku rwego rwa buri mudugudu, umudugudu ukicara buri wese akabazwa ati uyu muhigo urawutekerezaho iki ibyo birakorwa cyane.”

Ubushakashatsi bwiswe ’Citizen Report’ bwakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere  mu mwaka wa 2017, bugaragaza ko igipimo cy’abaturage batanga ibitekerezo mu itegurwa ry’imihigo kiri hasi ya 50%.

Indi nyigo yakozwe n’umuryango ‘Never Again Rwanda’  igaragaza ko  impamvu umuturage adahabwa ijambo ari  uko  abayobozi baba bafite igitutu cyo gukora imihigo mu buryo bwihuse, bakabura umwanya uhagije wo kubaza abaturage ibyo batekereza.

Ingaruka zikurikiraho  ngo ni uko ibikorwa abaturage  bahawe batabigira ibyabo.