Abashakashatsi baraburira leta kongera ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi

Abahanga mu bya Siyansi baraburira ibihugu by’Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ubuhinzi kandi ubushakashatsi muri urwo rwego na bwo bukagenerwa ingengo y’imari ihagije.

Bikozwe bityo byaba imwe mu ngamba zo kwihaza mu biribwa nk’uko Afurika ibyifuza.

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama 2019, I Kigali hateraniye ibiganiro by’iminsi ibiri, aho abafite mu nshingano ubuhinzi, abashakatsi, abikorera n’ibigo mpuzamahanga barebera hamwe icyakorwa kugira ngo Afurika yihaze mu biribwa.

Impuguke zisanga hakwiye kongerwa ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi

Hari abahinzi bagaragaza ko batabona amahugurwa arebana n’uko bakora ubuhinzi buteye imbere, bityo ngo n’umusaruro w’ubuhinzi ukagabanuka.

Hirya y’imihindagurikire y’ibihe nk’imwe mu mpamvu zigabanya umusaruro w’ubuhinzi, bamwe mu bahinzi bagaragaza inyota yo kugira ubumenyi bwisumbuye mu buryo bwo gukora ubuhinzi buteye imbere bagatandukana no guhinga bya gakondo.

Umwe muri bo ati”Turacyahinga mu buryo bwa gakondo, ntabwo turamenya guhinga bya kijyambere kuko nta mahugurwa tubona.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda na yo yemera ko ubumenyi bwo gukora ubuhinzi bujyanye n’igihe butegereye abahinzi uko bikwiye, ibi bikongera intera ndende iri hagati y’abahinzi n’ikoranabuhanga ryakabashoboje gukora ubuhinzi bugezweho.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana asanga ibyo byombi biri mu bibazo by’ingutu urwego rw’ubuhinzi rufite.

Ministiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mukeshimana ni we wafunguye iyi nama

Yagize atiIbibazo binini bihari ni ibijyanye n’ubumenyi, abahinzi, ababafasha bose bafite ubumenyi butuma bajya mu cyerekezo nyacyo ,icya kabiri ni uko tekinoloji(Technology)zihari zihutisha kongera umusaruro ndetse no kuwufata neza ntabwo zegereye abahinzi”

Abahanga muri Siyansi batunga urutoki bimwe mu bihugu by’Afurika kutagenera ingengo y’imari ihagije urwego rw’ubuhinzi by’umwihariko  ubushakashatsi muri urwo rwego.

Bwana Mohamed Hassan uyobora ikigo mpuzamahanga  kigamije guteza imbere Siyansi (World Academy of Sciences) aratanga urugero rw’igihugu avukamo cya Sudani aho 30.9% by’amafaranga guverinoma ikoresha ajya mu bikorwa bya Gisirikare, akiba icyo ibindi bikorwa bizakoresha.

AtiNi amafaranga angahe asigaye ku bindi, nk’ubuhunzi, imiti, ubuzima, uburezi,ubumenyi, ikoranabuhanga n’ibindi.”

Mohamed Hassan aburira ibihugu by’Afurika kwita ku ngengo y’imari igenerwa ubuhinzi kandi hakagira ijanisha rigenerwa ubushakashatsi muri urwo rwego.

Aragira atiNibura 10% by’ingengo y’imari y’igihugu yakagombye guharirwa ubuhinzi kandi muri ayo nibura 1%  bigashyirwa mu bushashatsi n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu buhinzi.”

 Abashakashatsi bagaragaza ko 70% by’abanyafurika batunzwe n’amadolari y’Amerika ari munsi y’abiri ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda atageze ku bihumbi bibiri.

Abahanga basaba ko ubushakashatsi mu buhinzi buhabwa ingufu

Tito DUSABIREMA