Bamwe mu baturage bagana umurenge wa Nyagatare wo mu karere ka Nyagatare bashaka serivisi zitandukanye barinubira ko batazihabwa uko bikwiye, bagasaba ko byahinduka
Abinubira izo serivisi ni abiganjemo urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyagatare baba baje gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu nshya.
umwe yagize ati” Ni ubwa kane nje, naje mugitondo, iyo twifotoza haba hari abantu benshi mbese ari akavuyo kuko serivisi igenda buhoro, abantu batanga serivisi aba ari bake kandi abaje kuzisaba ari benshi cyane, aho usanga abantu ibihumbi bibiri bakorerwa n’abantu babiri gusa.”
Aba baturage bavuga ko bazindukira ku biro by’umurenge ariko bagataha nta serivisi bahawe, ibintu basaba ko byahinduka.
Undi muturage yagize ati” Naje guhera mugitondo ariko reba aho amasaha ageze, ni saa munani, niriwe aha nshaka serivisi ariko nayibuze.”
Undi na we watanze ubuhamya avuga ko haba harimo n’uburangare, agendeye ku rugero rw’umuvandimwe we waririye abayobozi asaba ko hagira igikorwa.
Ati” Njye maze iminsi itatu nsiragira hano bakansubizayo ngo ngende nzagaruke kandi mba nasize abana banjye bandagaye mu mudugudu, ubu ni saa munani kandi naje mugitondo, mba mbona harimo n’uburangare, ejo bundi umuvandimwe wanjye yaririye imbere ya bo[…] arangije aramubwira ngo nta cyo amuririra, yarizwaga n’uko ahasiragiye iminsi kandi aturutse i Kigali serivisi yaje ashaka ntayibona, akamubwira ngo genda uzagaruke ejo, genda uzagaruke ejo, baza bakagenzura iby’uyu murenge kuko abaturage tumerewe nabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare INGABIRE Jenny, yemera ko serivisi bagatanze koko, zitagenda neza nk’uko ababagana babigaragaza, agasobanura impamvu ibitera.
Ati” Koko hari aho bigaragara natwe tukabona ko umuturage atahawe serivisi uko bikwiye, nk’icyo muvuze cyo kwifotoza natwe turakizi turanakibona koko ni ikibazo kuko nk’igihe cyo gufotora hari igihe ushobora gushaka n’aho ukandagira winjira mu biro ntuhabone bitewe n’ubwinshi bw’abaturage baba bahari, ni ukuvuga ngo inkomoko y’icyo kibazo ni uko gahunda yo gufotora ikorwa n’umukozi umwe wenyine agafotora mu mirenge igize akarere ka Nyagatare na Gatsibo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko iki ari ikibazo gikeneye ubuvugizi ku kigo gishinzwe indangamuntu.
Umuyobozi w’akarere Mushabe David Claudien yagize ati” N’ubwo tubikora buri gihe bikagaragara ko serivisi tutayitanze neza, birumvikana ko dukwiye kuganira n’ikigo cy’igihugu[NIDA] tukabona ahandi hantu twakongeraho[Centers], ntekereza ko ibikoresho dukoresha turi Nyagatare byanakoreshwa turi Rwimiyaga, byanakoreshwa turi i Matimba ntekereza ko ibyo ari ibintu abantu baganiraho tukareba icyashoboka dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu.”
Umurenge wa Nyagatare ni umwe mu yatoranyijwe ngo ikorerweho igerageza mu ri gahunda zo gufotora ngo abagejeje imyaka y’ubukure bazabone indangamuntu.
Inkuru ya Kwigira Issa