Hashyizweho ingamba zikumira abagorobereza mu tubari

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, Utubari two mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro naho utwo mu cyaro tugafunga saa moya zuzuye.

Itangazo Minaloc yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa rivuga ko mu rwego rwo kwirinda coronavirus “Guhera uyu munsi, utubari two mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi yo mu Turere tuzajya dufunga saa tatu z’ijoro (21h00) naho utwo mu cyaro dufunge saa moya z’ijoro (19h00).”

Ryibutsa ko ibikorwa by’amasengesho bibujijwe mu nsengero ndetse no kuba abantu babyimurira ahandi.

Rigira riti “Birabujijwe kwimurira ibikorwa by’amasengesho ahatarabugenewe aho ariho hose nko mu byumba by’amasengesho guteranira mu ngo cyangwa mu buvumo.”

Minaloc irasaba abantu kongera imbaraga mu kugira isuku ku mubiri cyane gukaraba intoki kenshi; mu ngo, mu masoko, muri za gare, restaurant n’utubari.

Inzego z’ibanze zasabwe gukomeza kwigisha abaturage guhindura imyitwarire yatuma u Rwanda rudatsinda coronavirus.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iheruka gutangaza ku wa 19 Werurwe 2020 yagaragaza ko uretse abantu 11 banduye iki cyorezo mbere, umunsi w’ejo warangiye nta muntu mushya wanduye Coronavirus.

Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko Abamaze guhitanwa na coronavirus barenze 10,000 mu gihe abamaze kuyandura barenga 250,000 n’aho abamaze kuyikira barenga 80,000.

Mu butaliyani abahitanwa n’iki cyorezo ku munsi bakomeje kwiyongera, imibare yashyizwe ahagaragara n’abategetsi yerekana ko uyu munsi hapfuye abantu 627 bose hamwe bahise baba 4,032 kuva iki cyorezo cyatangira.

Uyu munsi nibwo hapfuye abantu benshi kuva iki cyorezo cyatangira kwibasira iki gihugu no ku isi hose muri rusange.

Imibare y’abanduye uyu munsi nayo yiyongereye kuko yavuye ku  41,035 bagera ku 47,021.

Imibare yerekana ko mu butaliyani umubare w’abagabo bahitanwa n’iki cyorezo wikubye kabiri ku w’abagore.

Abategetsi mu bushinwa  ahatangiriye iki cyorezo nanone bongeye gutangaza ko nta muntu mushya wanduye iki cyorezo.