Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu bizamini bya leta bisoza umwana w’amashuri yisumbuye n’ay’imyuga w’abakobwa batsinze wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize,kuko abakobwa bangana na 50% baje mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu.
Muri rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 93,2% mu gihe abahungu batsinze ari 86,5%.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yishimiye kuba umubare w’abana batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri 2019 wariyongereye ukangana na 41, 944 mu gihe mu mwaka wa 2018 ngo hatsinze abana 37,184.
Abanyeshuri barangije ibijyanye n’ubumenyi rusange batsinze ku mpuzandengo y’amanota 89.50% mu gihe abarangije imyuga n’ubumenyingiro batsinze ku mpuzandengo y’amanota 91% ugereranyije n’ikigero cya 95% batsindiyeho mu mwaka wa 2018.
Mu mashuri yagize abana barenze umwe baje mu ba mbere hari irya Cornerstone Leadership Academy, Petit Seminaire Ndera, GS St Aloys Rwamagana na E Sc Byimana, ariko nayo ntabwo yagize abarenze babiri.
Minisitiri Dr Eugene MUTIMURA yavuze ko nta mashuri yashyizwe mu byiciro kugira ngo bikurure ababyeyi n’abanyeshuri kuyakunda kurusha ayandi.
Ishyirwa mu byiciro ry’amashuri ni ryo ryagarutsweho n’abantu batandukanye ko ryarimo ruswa, ndetse bikaba byaratumye uwari Umunyamabanga wa Leta, Dr Isaac Munyakazi yegura.
Nyuma yo gutangaza amanota y’abarangije ayisumbuye kuri uyu wa mbere, Dr Eugene Mutimura yagize ati “Nta manota yahinduwe yo kuvana ishuri ku mwanya w’100 rikaza ku mwanya wa cyenda.”
“Bye kumvinaka ko hari amanota yo guhindura cyangwa gukora amakosa nk’uko yagaragaye kuri uriya muyobozi, aya ni amakosa we hamwe n’abo bafatanyije bazahanirwa”.
Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro mu cyumweru gishize, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Dr Isaac Munyakazi yaba yarazize kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 mu bikorwa byo gushyira amashuri mu byiciro.
Mu banyeshuri bahawe ibihembo bya mudasobwa kubera kuba aba mbere mu burezi rusange, hari Mpano Hervé Raymond, Magambo Aimé Richard, Ishimwe Pacifique, Munezero Bagira Sostène, Umurerwa Djazira, Izanyibuka Yvette.
Hari na Bera Marie Ignite, Iradukunda Moise, Kagabo Emmanuel, Kwihangana Frederic, Ntivuguruzwa Enock, Teta Sheila, Cyuzuzo Martha, Nzamurambaho Jean, Ndayishimiye Gerard, Niyiyegeka Berwa Aimé Noel, Mico Sother, Niyigena Samuel.
Hari n’uwitwa Mpuhwezimana Jean Gabriel, Munezero Aimé Cedrick, Iradukunda Steven, Iriho Subira hamwe na Ishimwe Maxime.
Mu barangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(Level 5) hari Uwitonze Alex, Nsengiyumva Elias, Nsabimana Kwizera Aimé Serge, Ashimwe Anne Natacha hamwe na Igihozo Emelyne.