Barashima itegeko rishya riha umwana uburenganzira bwo kwandikwa

Inzego zibanze zivuga ko itegeko rigenga umuryango rivuguruye rimaze iminsi mike risohotse mu igazeti ya leta, rigiye gufasha ababyeyi bagiraga imbogamizi zo kwandikisha abana  mu bitabo by’irangamimerere se w’umwana adahari cyane abavukaga ku babyeyi batasezeranye mu mategeko.

Itegeko rigenga umuryango rimaze kuvugururwa ku birebana n’iyandikishwa ry’abana bavuka.

Mu ivugururwa ryaryo, umwana uvutse yandikirwa ku kigo cy’ubuzima yavukiyemo, kandi uwavutse ku babyeyi batashyingiranywe yandikwa kuri nyina.

Ibi ni ibikubiye mu mu ngingo ya 9 n’iya 10 zo mu itegeko rishya, zivugurura iya 100, 101 n’iya 103 zo mu rya 2016.Ibi mbere byasabaga kugana inkiko, kandi mu nzego z’ibanze basabaga ko ababyeyi bombi bazana kwandikisha umwana, cyangwa umwe akitwaza indangamuntu y’undi.

hari Bamwe mu babyeyi bavuga ko  bafite  abana bamaze kugera mu kigero kiri hejuru y’imyaka 5 batarandikwa mu bitabo by’irangamimerere bitewe nuko ba se badahari,gusa bakumvikana bagaragaza n’impungenge zishobora gutuma batabiyandikishaho bonyine.

Umwe yagize ati “Umwana wanjye utanditse afite imyaka 6 ,jye sinamwandikishije kuko se adahari,agomba kuza tukamwandikisha kugira ngo uyu mwan atazabura umuryango.”

Undi yunzemo ati “Iri tegeko rwose ryabyoroheje kuko hari n’abana bavuka ba se bakabihakana,abandi nyina akaba atazi ngo se w’umwana ninde,rero bizafasha kuba yakwandika umwana ntabure hepfo na ruguru.”

Gusa Impungenge  aba babyeyi b’ababgore bafite zo kwiyandikishaho abana bonyine,zirimo izo kubura umuryango,Kampundu Jeannette  umukozi ushinzwe irangamimerere na Notariya mu murenge wa Kimihurura  avuga ko badakwiye kureba inyungu zabo bwite ahubwo bakwiye  kureba inyungu rusange,bakandikisha abana babo bigafasha   igihugu gukora igenamigambi  cyane ko igihe cyose umwana yabonera se bamumwandikaho.

Yagize ati “Bifasha igihugu mu igenamigambi iyo abana banditse mu bitabo by’irangamimerere,urumva rero iyo batanditse igihugu ntikimenya ngo turateganyiriza abantu bangana gute?ese hakenewe amashuri angahe,amavuriro n’ibindi.”

Inzego z’ibanze zivuga ko n’ubusanzwe abana bavutse badafite ba se  babandikaga ariko byasabaga inzira ndende rimwe na rimwe hakagira n’abana bavutswa uburenganzira bwo kwandikishwa mu bitabo by’irangamimerere.

Kampundu Jeannette avuga ko ubu abana bavuka bazajya bandikirwa kwa muganga aho bavukiye kandi  ntambogamizi  cg ibindi bisabwa  bizajya byakwa abana badafite base bazajya bandikwa kuri ba nyina.

Yagize ati “Ibibazo byo ntibyabura icyambere habagaho kutabimenya,urumva rero nanone niba uwatewe inda akiri umwana uwayimuteye arahita atoroka umwana n’avuka usange abuze aho yandikirwa.Ubu rero ibyiza nuko bizajya bikorerwa kwa muganga aho umwana yavukiye kandi bigakorwa ku mwana wese kuko ari uburenganzira bwe.”

Mu ingingo ya 103 y’itegeko ry’umuryango ritaravugururwa   yavugaga ko Iyo havutse impaka zishingiye ku kumenyekana k’umwe mu babyeyi b’umwana, hitabazwa urukiko rubifitiye ububasha,kuri ubu kuba umubyeyi w’umugabo utemera umwana  azajya yandikwa kuri nyina ntayandi mananiza.

Yvette UMUTESI