Nyagatare: RIB yataye muri yombi abakekwaho guta mu ruzi uwari ubasabye rifuti

Umurambo w’umusaza witwa Omar wasanzwe ku kagezi kitwa Cyabayaga kari mu mudugudu wa Cyabayaga, Akagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare, bikaba bikekwa ko yajugunywemo n’abagabo babiri.

Bivugwa ko uriya musaza yasabye rifuti abagabo babiri bataramenyekana amazina bari bari kuri moto nyuma umurambo we ukaza kuboneka mu kagezi ka Cyabayaga.

Bariya bantu bataye uriya musaza mu kagezi ngo baje gufatwa na bamwe mu bakozi barinda ibikoresho by’Abashinwa muri kariya gace.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba CIP Hamdun TWIZERIMANA yabwiye Umuseke ko umwe mu bakekwa yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere  ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorera ku murenge wa Nyagatare.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle UMUHOZA avuga ko koko hari abantu babiri bafungiye kuri RIB ya Nyagatare bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa biganisha ku rupfu.

Src: Umuseke