Kuba abana b’impunzi batigishwa iby’iwabo nta mpungenge biteye-MINEDUC

Minisiteri y’uburezi iravuga ko kuba abana b’impunzi bacumbikiwe mu Rwanda bigishwa mu mashuri hadakurikijwe gahunda y’ibihugu byabo, bidakwiye kubonwa nk’ikibazo.

Ibi Minisiteri y’uburezi ibishingira ku ckuba ngo amasomo atangwa mu burezi bw’ibanze mu bihugu by’akarere afite aho ahuriye, kandi u Rwanda by’umwihariko rukaba rwigisha mu cyongereza n’igifaransa.

Hari abana b’impunzi biga mu Rwanda bagaragaza impungenge ko bashobora kugorwa baramutse basubiye mu bihugu byabo.

Mumararungu Aliance na mugenzi we Ndizeye Justin  ni abana b’impunzi, baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bo n’ababyeyi bacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme .

Aba bana bombi bigeze kwigaho muri Kongo mbere y’uko bahungira mu Rwanda, ari naho baje gukomereza amasomo, bavuga ko babanje kugorwa no kumenyera uburyo bw’imyigishirize buhabanye n’ubw’igihugu cyabo.

Mumararungu ati “Biratandukanye, uburyo muri Kongo twigaga kuko twigaga Igifaransa,tukiga imibare ndetse n’Igiswayile,tugeze hano bigaga Icyongereza kandi tutakizi bibanza kutugora.”

Kuba abana b’impunzi z’Abanyekongo barabanje kugorwa n’uburyo bw’imyishirize yo mu Rwanda binemezwa na Uwampoza Marie Violette umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kigeme B, akaba akurikirana uburezi bw’abana b’impunzi biga muri iryo shuri.

Yagize ati “Nari mpari natangiranye nabo, imbogamizi ya mbere twari dufite yari iy’ururimi,iya kabiri bumvaga batabishaka kwiga ariko ubu bamaze kumenyera uburyo bwacu bwo kwiga nta kibazo bafite.”

Inzozi ni zose ku bana b’abanyekongo biga mu Rwanda,baterwa ishema no gusubira mu gihugu cyabo igihe icyatumye bahunga cyaba kirangiye ,gusa bakagira impungenge z’uko basubiye iwabo kandi bamaze kumenyera imyigishirize yo mu Rwanda nabwo babanza kugorwa.

Umwe ati“Igifaransa yego turakiga aha, ariko twaragitakaje ntabwo byatworohera kukiga neza tugeze muri RDC ubu Icyongereza kiturutira Igifaransa kucyumva.”

Kuri iyi ngingo y’abana b’impunzi biga ariko ntibigishwe mu buryo bw’ibihugu byabo minisiteri y’uburezi nta mpungenge ibibonamo,Minisitiri w’uburezi Dr. Eugene Mutimura yabwiye itangazamakuru rya Flash ko uburyo bw’imyigishirize mu bihugu biri mu karere ifite aho ihuriye, kandi nta n’imbogamizi z’ururimi kuko ngo u Rwanda rwigisha mu ndimi z’igifaransa n’icyongereza.

Aragira ati “Nta ngorane bagira kubera ko abana benshi turimo kuvuga ni abana b’amashuri abanza n’ayisumbuye,integanyanyigisho y’ibanze mu karere iba ari imwe.cyane cyane umwihariko twe dufite twigisha mu cyongereza n’igifaransa,ururimi ntabwo ari inzitizi,muri rusange nta nzitizi bakabaye bagira,kandi ntiwavuga ngo tureke kubigisha ngo batazagira inzitizi,cyangwa ngo duhindure integanyanyigisho yacu nabyo byagora.Icy’igenzi ni uko tubigisha kandi tukabigisha neza.”

Impunzi zicumbikiwe mu Rwanda zigizwe n’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bihariye 51% by’impunzi zose n’Abarundi bakiharira 48%, ni ibihugu byombi bizwiho gukoresha ururimi rw’Igifaransa.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply