U Rwanda mu bihugu bitaritabira ubwishingizi Nyafurika bw’ibiza

Ikompanyi Nyafurika y’ubwishingizi bw’ibiza ishamikiye ku muryango w’Ubumwe bw’Afurika  ‘The African Risk Capacity Insurance Company Limited’ iraburira ibihugu  byo kuri uyu mugabane gushyira imbaraga mu kagana ubwo bwishingizi. 

Ibi ngo bikozwe bityo  ibihugu by’Afurika byagira ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza hatabayeho gukomeza gutega amaboko inkunga y’amahanga.

Icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika cyo gushaka uburyo bwo kwirwanaho mu bikorwa byo gukumira Ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, byatumye  uwo muryango ushyiraho ikigo cyo guhangana n’ibiza kuri ubu kigizwe n’ibihugu 33 n’u Rwanda rurimo, icyo kigo nacyo kiza gushyiraho Kompanyi y’ubwishingizi aho Igihugu kinyamuryango gitanga imisanzu mu buryo buhoraho muri iyo Kompanyi y’ubwishingizi nacyo kikazagobokwa igihe kibasiwe n’ibiza bisaba ubushobozi burenga ingengo y’imari icyo gihugu cyateganirije guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Mu myaka itanu ishize ubwo bwishingizi buvutse ibihugu umunani gusa nibyo bitanga imisanzu, bivuze ko ari nabyo byahabwa amafaranga yo guhangana n’ingaruka z’ibiza igihe byaba byibasiwe.

Dolika Banda uyobora iyo Kompanyi y’ubwishingizi arahera ku gihe bisaba kugira ngo igihugu cya Afurika gitabarwe n’amahanga igihe cyahuye n’ibiza, mu kugaragaza impamvu ibihugu bya Aufrika bikwiye kwishakira ibisubizo.

Aragira ati “Mu myaka myinshi ishize Afurika yazahajwe  n’amakuba aturuka ku mihindagurikire y’ibihe  nk’amapfa, imyuzure ,inkubi z’imiyaga ikomeye nko muri Mozambique, kandi buri gihe tugategereza ubufasha  bw’abagiraneza kugira ngo baze badufashe, kandi ubwo bufasha bw’abagiraneza ntabwo buza ako kanya nyuma y’ibiza, bishobora gufata amezi, rimwe na rimwe imyaka kugira ngo ayo mafaranga agere ku mugenerwa bikorwa.”

Senegal ni kimwe mu bihugu biri muri ubwo bwishingizi bw’ibiza giherutse guhabwa miliyoni 22 z’amadorali ya Amerika igihe cyari kibasiwe n’ibiza.

 Umuyobozi mukuru w’ikigo cyo guhangana n’ibiza Africa Risk Capacity ari nacyo cyabyaye Kompanyi Nyafurika y’ubwishingizi Mohamed Béavogui, arasaba ibihugu bitaragana ubwo bwishingizi gusuzumira inyungu kubyamaze kwishyurwa igihe byahuraga n’akagaga k’ibiza.

Ati “Ndashaka kubwira ibyo bihugu, kubera ko ndi kubwira itangazamakuru, ni mujye mu bindi bihugu byishyuwe n’ubwishingizi, twishyuye mu bihugu bitandatu, uyu munsi tumaze kwishyura miliyoni 70 z’amadorali kuri ibyo bihugu byagize ibibazo bikaba byaratanze imisanzu neza, niyo mpamvu ubu bwishingizi ari ingenzi.

Ministeri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi iherutse gutangaza ko mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2019 mu Rwanda abagera kuri 70 babuze ubuzima kubera Ibiza, imirima ibarirwa muri hegitari 6708 irangirika.

Iyi Ministeri yagaragaje ko u Rwanda  rwatanze akayabo ka Miliyoni zisaga 743 z’amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abazahajwe n’ibiza muri ayo mezi, nabajije umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Jean Claude MUSABYIMANA, impamvu u Rwanda rutaragana ubwishingizi Nyafurika bw’ibiza nyamara ruri mu bihugu byibasirwa nabyo.

Musabyimana yagize ati “Ntabwo twatinze ahubwo ni umurongo, ni urugendo umuntu akora bakamufasha gusuzuma ibyago afite byo kwibasirwa n’ibiza noneho mwamara kumvikana mukanumvikana ubwishingizi ukeneye ukabufata nk’igihugu, ariko uzi icyo ufashe icyo ari cyo.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ho Ibiza bihitana abantu 60000 buri mwaka.

OMS igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2030 n’uwa 2050 ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe zizongera imfu z’abantu 250 000 ku zisanzweho, ni mugihe Abanyafurika basaga miliyoni imwe bapfuye mu myaka 20 ishize bazize Ibiza.

Mu mpera z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka Umuryango w’Abibumbye watangaje ko  abaturage miliyoni 45 bo mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bazibasirwa n’ibura ry’ibiribwa mu mezi atandatu ari imbere ahanini bitewe n’izuba ryacanye ku myaka myinshi muri ako gace.

Tito DUSABIREMA