Amahoteli mu Rwanda aragirwa inama yo kuzamura ubuziranenge bw’ibiribwa aha abayagana

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranange RSB burahamagarira abafite amahoteri kwita cyane ku buziranenge bw’ibiribwa kugira ngo bahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bwabyo.

Ibi bizabafasha kuzamura amasoko mu mitangire ya serivisi

Hoteli 17 zo mu Rwanda nizo zimaze kubona icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa.

Hari abamaze kubona ibi byemezo bavuga ko abakiriya biyongereye.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Leta y’ u Rwanda yatangiye gushishikariza banyiri amahoteli gushaka ibyemezo bigaragaza ko ibiribwa batunganya byujuje ubuziranenge kugirango agire ubushobozi bwo gucuruza ku rwego mpuzamahanga.

Bimwe mu bituma aya mahoteli ashobora guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’ibiribwa harimo kugira abakozi babihuguriwe ku rwego mpuzamahanga no kubungabunga ibiribwa kuva akiri mu mirima kugeza bibaye amafunguro bagaburira abakiriya.

Bwana Sibomana Victor ni umwe mu bagemura umusaruro w’Imboga kuri imwe mu mu Hotel y’i Musanze avuga ko yahuguwe mu kubungabunga ibiribwa bikiri mu murima kugirango bagere kuri Hotel byujuje ubuziranenge.

Ati”ndabanza mbere na mbere ntegure ubutaka bwanjye ,mfate bwa butaka bwanjye njye kubupimisha nta bitera indwara runaka birimo?ibyo ukabanza ukabishyira kuruhande ukabireba,iyo umaze kubona ko bwabutaka bwawe bwujuje ibyangombwa uhita ukurikizaho gutegura imbuto.”

Mu bihe byashize hagiye haragaragara ubuke bw’abakozi b’abanyarwanda bafite ubumenyi mu gukurikirana no kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa bigiye gutekwa bikaba ngombwa ko bany’iri mahoteli babakura mu bihugu byo hanze ariko ubu hari abahugurirwa mu Rwanda ku buryo bagira uruhare mu mitunganyirize iboneye y’amafunguro.

Aba baravuga uko babungabunga ibiribwa , bigatekwa kugera no ku mukiriya.

Umwe ati”byabindi rero biza bigomba kuba bikonje iyo tumaze kubyakira turapima mbere yo kubikuramo,twamara kubikuramo ibyo biryo,izo nyama,imboga,foromaje n’ibindi tukongera tukandika neza tuba dufite ifishi twuzuza.”

Undi yungamo ati”uburyo rero bwo kubikumira uhereye hasi ku muhinzi ,ku mworozi kugeza bigeze ku meza aho umu kiriya afite ikanya ingamba twashyizeho amabwiriza twashyizeho bijyenda bikumira za kabutundi zishobora kubaho.”

Banyiri amahoteli bafite ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibiribwa baravuga ko ubuziranenge bwari buke bitewe no kutuzuza ibisabwa ariko kuri ubu inyungu zariyongereye.

Ati”tukimara kumva akamaro kabyo twarabyitabiriye baraza batugira inama duhereye ku myubakire batwereka ko ibiryo bigomba gukurikiranwa ndetse bishobotse kuva mu mirima aho bihingirwa kugeza ku isoko tukaza tukabyakira tugakurikirana uko bibikwa ni uko bitegurwa kugeza bihawe abakiriya.”

Bwana Murindi Jean Bosco ni Umuyobozi w’agashami gatanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa arahamarira abanyamahoteli kwitabira amahugurwa y’ubuziranenge ku biribwa HACCP kugirango nabo babone ibyemezo byemeza ko bafite ubushobozi bwo gutanga servisi nziza.

Ati”begere RSB nk’ikigo gitsura ubuziranenge bakabafasha kuko hari benshi bagiye bafashwa bakazamuka.

Kugeza ubu mu Rwanda amahotel 17 niyo amaze kubona ibyemezo by’ubuziranenge ku biribwa.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kikavuga ko gikomeje ubukangurambaga no mu yandi mahoteli kugirango abayagana barusheho kugirira ikizere amafunguro bategurirwa.

NTAMBARA Garleon