Abaturage banga kwiteranya ntibavuge akarengane bakorerwa n’ubuyobozi

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International wagaragaje ko hirya no hino mu gihugu abaturage bakorerwa akarengane n’ubuyobozi  ariko bagatinya kubivuga birinda kwiteranya n’abayobozi .

Bamwe mu baturage barenganyijwe n’abayobozi bagaragaje ko basiragijwe n’ubuyobozi nyuma bakitabaza imiryango irwanya akarengane  bakarenganurwa.

Umwe ati “ Naringiye gutererwa inzu cyamurana umva ntaho ntari narageze kandi iyo wabibonaga wabonaga inyuma yayo hari ikintu cya ruswa kuko ntabwo inzu ya Miliyoni 30 ngo ujye kuyigurisha amafaranga ibihumbi 250 kandi njyewe ndimo mbyishyura urumva ko ari akarengane.”

Undi ati “ Naje kuza gushaka imibereho hano mu Ngororero mpamaze igihe nza gutwara inda nyiterwa n’umugabo ari umusirikare, noneho ubwo nari nsigaye muhamagara kuri telefone akayikuraho. Nabigejejeho uwo muntu twahuye andangira hano (kuri Transparency ) umupapa nasanzeho hano yahamagaye umugabo araza umwana yandikwa mu irangamimerere nk’abandi.”

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency Intertional Rwanda)  ari nawo wakiriye  aba baturage ukabafasha kurenganurwa, ugaragaza ko hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu nzego z’ibanze hari aho  abaturage barenganwa n’ubuyobozi ariko bamwe bagahitamo kwicecekera batinya kwiteranya n’abayobozi.

Ingabire Marie Immaculée ayobora Transparency International Rwanda.

Ati “Biriya byo gukura abantu mu bukene biracygaragaramo imikorere mibi. Ibintu byo gushyira abantu mu budehe, muri VUP, muri Girinka haracyagaragamo ikibazo, umuturage akakubwira ati ntabwo nahangana n’umuyobozi ati se njyewe ndi iki gihangana na Gitifu? Undi ukumva arakubwiye ngo ntawe urwana n’umuhamba.”

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyiigaragaza ko umwaka ushize rwakiriye ibibazo by’akerangane bigera kubihumbi bine kandi ngo aka karengane kagiye gaturuka kubintu bitandukanye bishingiye no kuba abaturage badasobanukiwe uburengenzira bwahabwa n’itegeko.

Umuvunyi mukuru Anastase MUREKEZI agaragaza ko kwigisha abaturage amategeko abarengera nk’imwe mu ngamba ikomeye yatuma bahashya akarengane kadasigana na ruswa.

Ati “Ingamba ya mbere ni ugukomeza kwigisha abaturage uburenganzira bwabo basobanurirwa amategeko arengera uburenganzira bwabo akumvikana neza, kuko usanga hari abaturage batazi uburenganzira bwabo. Ibyo tubibona mu bucamanza aho abaturage batinda kujurira kandi hari igihe amategeko yateganyije cyo kujurira.”

Hirya no hino mu gihugu haracyumvikana   abaturage barenganywa n’ubuyobozi, mu gihe na Raporo ku bipimo by’imiyoborere mu Rwanda yakozwe na RGB igaragaza ko  imiyoborere abaturage bagizemo uruhare nayo yamanutseho amanota 3.9 %.

Imitangire ya serivisi nayo yagabanutseho  amanota 3.7%.

Daniel HAKIZIMANA