Icyo twarwaniye twakigezeho-Abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda bavuga ko bishimira ko icyatumye barwana cyagezweho, n’ubwo bitaraba ijana ku ijana.

Abatuye mu kagari ka Kamashahi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, babwiye Flash ko ubu leta ikwiye kwita cyane ku rubyiruko.

Ubu butumwa barabutanga mu gihe u Rwanda kuri uyu wa 04 Nyakanga rwizihije isabukuru ya 25 yo kwibohora.

Ubwo twageraga mu mudugudu wa Kibaya, mu kagari ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka kicukiro, ahabarizwa umuduguu watujwemo abari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, urugamba rwatangiranye n’iya mbere ukwezi kwa Cumi 1990, twabasanganye akanyamuneza, mu tugare twagenewe abantu bafite ubumuga.

Bari mu nzu nziza z’amabati urebesha ijisho ukabona ko zigezweho. Aho bicaye baraganira batebya. Aba twabasanze babuguza ibizwi nk’umukino wa ‘Dame’ mu ndimi z’amahanga.

Amakuru yose arebana n’iterambere ry’igihugu bayakurikira umunsi ku munsi, kuko ngo baba bashaka kumenya iterambere ry’urwo barasaniye.

Iyo muvugana uba wumva bafite akanyamuneza cyane ko ngo Leta y’u Rwanda ntacyo idakora ngo ibafashe ubuzima bwa buri munsi, n’ubwo ngo bishobotse ibyo bagenerwa byakwiyongera.

Mu kiganiro twagiranye, babanje kugaruka ku mpamvu nyamukuru yabateye gufata intwaro ngo bajye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Umwe yagize  ati “ Mu Rwanda byari bimeze nabi, ntabwisanzure, gufungwa bya hato na hato, ivangura ry’amoko mu mashuri, mu mirimo…”

Undi yagize ati “ Ufatiye ukareba aho igihugu kiri naho cyari kiri icyo giho, urebye nk’uyu munsi nta mwana utiga, ariko cyera higaga umwana kubera impamvu, kubera uwo ariwe, atoranyijwe. Urumva byari bikomeye, iyo wabaga utazwi udafite ugutoranya, ntabwo wigaga.”

Hari undi wagize uti “ Mu buzima bwose harimo ihezwa n’ivangura. Ubwo rero naravugaga nti iki gihugu ntaho kizagera, kandi noneho hariho n’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze babujijwe gutaha, bavuga ngo ikirahure cyaruzuye, ngo hagize igitonyanga kindi kijyamo cyameneka, bituma rero mvuga nti ntaho twerekeza, ntaho tujya, tugomba kurwana iki gihugu kuko nari nkiri umusore, mfite amaboko, nkibashije nkifite amaguru.”

Aba bari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bavuga ko nabo bishimira ko iterambere ry’igihugu nabo ribageraho. Kuri bo ngo icyatumye bajya ku rugamba cyagezweho.

Umwe yagize ati “ Nk’ubu umuntu ushoboye kwiga ariga ntawe baheza, ushoboye gukora umurimo uwukora ntawe uguheje, ku buryo ubo ko aho igihugu kigeze hashimishije.”

Undi yagize ati “ Nishimira aho tugeze icya mbere umutekano, icya kabiri kuba Umunyarwanda yisanzura, ubu Umunyarwanda ni Umunyarwanda nk’uko iriya poliki ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yaje, ubu abana bose bariga batarebye aho baturuka, batarebye umuryango avamo, niba ari abakire cyangwa abakene… ariko ubu umwana wese w’Umunyarwanda agenda nk’Umunyarwanda.”

N’ubwo bwose iterambere ryigaragaza ngo ntabwo riragerwaho 100%, kuko hari ibigikeneye kunozwa. Icyakora barasaba igihugu kwita cyane ku rubyiruko kuko ngo usanga rwaratannye cyane.

Umwe yagize ati “ Bafatirane urubyiruko kuko ruri kurengera. Bari kurengera bagakora ibibi bitakabaye bikorwa. Urugero ubona ni uko ibigo ngororamuco byabaye byinshi cyane, ni uko abantu bamaze kurenga urugero bananiranye.”

U Rwanda rurizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize igihugu kibohowe hagiyeho leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame akunze kwibutsa Abanyarwanda ko urugamba rwo kubohora igihugu rwarangiye, ubu hariho urugamba rw’iterambere

Muri uru rugamba igihugu cyashyizeho gahunda zigamije gufasha abatishoboye zirimo Girinka, VUP n’ubudehe

Ibi byatumye ikizere cyo kubaho k’Umunyarwanda kiyongeraho imyaka 26, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mbere ikizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyari imyaka 41 ubu kigeze kuri 67.

BIREBE MU MASHUSHO:

Alphonse Twahirwa

Leave a Reply