Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu ntibikora inshingano uko bikwiye

Abakurikiranira hafi imiyoborere ya Afurika bagaragaza ko amasezerano yo kurwanya ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu ibihugu by’uyu mugabane byashyizeho umukono, atubahirizwa uko bikwiye kuko inzego zashyizweho kugenzura ko yubahirizwa usanga nta bushobozi zifite zo kugenzura ibikorerwa imbere mu bihugu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 27 Kanama 2019 mu biganiro byahuje abarimu ,abanyeshuri n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku Isi.

Kuya 10 Ukuboza 1948, nyuma y’imyaka itatu intambara ya kabiri y’Isi Loni yasohoye itangazo mpuzamahanga ry’uburengenzira bwa muntu.

 Kuva icyo giheIbihugu byo ku migabane itandukanye byagiye byumvikana uburyo bigomba kubahiriza ibikubiye muri iri tangazo ndetse binashyiraho inzego zishinze kugenzura ibihugu niba biyubahiriza.

Ibihugu bigize Afurika yunze ubumwe nabyo byiyemeje kurwanya ihungabana ry’uburenganzira bw’abaturage babyo, binashyiraho Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu n’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu.

 Ibi bivuze ko umuturage uburenganzira bwe bwahonyowe ashobora kwitabaza izi nkiko mu gihe atarenganuwe n’inzego z’ubutabera z’imbere mu gihugu akomokamo.

Ubwo yasobanuraga iyubahirizwa ry’uburengenzira bwa muntu muri Afurika, Umwarimu muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’epfo Prof. Frans Viljoen, yabajijwe niba izi nzego zishyiriweho n’abanyafurika zifite ubushobozi bwo kugenzura niba abategetsi b’uyu mugabane bubahiriza uburengenzira bwa muntu maze asubiza ko kumenya ubushobozi bw’izi nzego byaterwa n’uwaziyambaje kandi asobanukiwe n’inshingano zazo.

Ati “Iyo hari ibibazo by’imbere mu gihugu, wihutira kwitabaza inzego igihugu cyashyizeho nk’ikiko na Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu. Iyo izo zinaniwe ikibazo cyawe nibwo witabaza izi nzego mpuzamahanga, kuba zishoboye cyangwa zidashoboye byaterwa n’uburyo abantu babibona banazi n’impamvu zagiyeho  cyangwa se n’uburyo abaturage basobanukiwe inshingano zazo n’uko zagakwiye kuba zikora ndetse n’ubushobozi bwo kugera kuri servisi zazo.”

Ku rundi ruhande hari abasanga hakenewe n’uko n’abaturage bigishwa ubureganzira bwabo kugira ngo bamenye kubuharanira kuko ngo usanga ahanini umubare munini w’Abanyafurika badasobanukiwe uburengenzira bwahabwa n’amategeko.

Nakubuuka Madina yiga muri Kaminuza ya Kigali ati “Iyo nta bumenyi ku burenganzira bwa muntu birangira habayeho guhonyora ubwabandi, kubera ko iyo uharanira ubwawe rimwe na rimwe birangira uhungabanyije ubw’abandi.”

Mugenzi we witwa Atete Uwase Reine nawe wiga amategeko muri Kaminuza ya Kigali ati “Dufite imyumvire yo kuzamura igihugu cy’u Rwanda ,amateka cyanyuzemo atuma twumva neza icyo uburengenzira bwa muntu ari cyo tukabasha no kubuharanira.”

Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu yashinzwe mu mwaka wa 1987; nyuma yaho nibwo abakuru b’ibihugu bashyizeho urukiko rwunganira iyo komisiyo mu mwaka wa 2004.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zisaba Leta z’ibihugu kubaha ibyemezo by’izi nzego.