Ba Rwiyemezamirimo b’abagore bari kongererwa ubumenyi mu gukorana n’amabanki

Ba Rwiyemezamirimo b’abagore bari guhabwa amahugurwa na I&M Bank ku bufatanye na BPN, ndetse na Master Card Foundation, baravuga ko azabungura ubumenyi bwo kumenya uburyo bashobora gukorana n’amabanki.

Gahunda yo kungura ubumenyi ba Rwiyemezamirimo bakuru, abato n’abaciriritse,   yateguwe na I&M Bank ikubiye muri gahunda ya Ganza na I&M Business Banking, igamije gufasha abacuruzi kwiteza imbere no kuzamura ubucuruzi bwabo.

Bamwe muri  ba Rwiyemezamirimo b’abagore bari bahuguwe baravuga ko azabungura ubumenyi, bwo kumenya uburyo bashobora gukorana n’ibigo by’imari.

Miriam Dushimimana Rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi n’ubworozi yagize ati’ “Aya mahugurwa ni ingenzi cyane cyane ku bagore, abagore ni abantu mugihe cyo kwikorera rimwe na rimwe baba badafite amakuru ahagije ku nzego zibafasha cyane izibaha amafaranga. Aya mahugurwa numva nzakuramo ikintu gikomeye cyo kumenya gukorana n’amabanki ndetse nkagira n’amakuru ahagije.”

Nyirakaziga Kabeja Anne Marie ukora mu bijyanye n’amahoteri yagize atiIcyo niteze muri aya mahugurwa ni amakuru ahagije ajyanye no gukorana n’amabanki, ikindi mbona cyo I&M Bank ifasha ba Rwiyemezamirimo b’abagore kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga  gifasha ba Rwiyemezamirimo gutera imbere BPN, Alice Nkurikiyinka, avuga ko aya mahugurwa agamije kwigisha ba Rwiyemezamirimo ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari.

Ati “Iki gikorwa cy’iminsi ibiri ni ukugira ngo ba Rwiyemezamirimo, bamenye izindi serivisi babona mu bigo by’imari zafasha ubucuruzi bwabo gutera imbere.”

Umuyobozi wa I&M Bank Robin Bairstow avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha abacuruzi bakuru, abato n’abaciriritse gukorana n’amabanki biteza imbere.

Yagize ati“Turigufatanya na BPN na Master Card Foundation hari ubufasha bari gutanga, turi gukorana kandi n’ikipe ishinzwe guteza imbere abikorera kuva ku bato kugeza ku bakuru. Aya mahugurwa turi gutanga agamije kwigisha ba rwiyemezamirimo kumenya gukorana n’amabanki n’izindi serivisi zitandukanye banki itanga zabafasha kwagura ubucuruzi bwabo.”

Aya mahugurwa ari guhabwa abagore ba Rwiyemezamirimo akazamara iminsi ine, ibyo I&M Bank igaragaza ko azarangira bafite ubumenyi buhamye bwo kumenya gukora ubucuruzi bihangira imirimo bakorana n’amabanki.

AGAHOZO Amiella