Nakurikije amategeko nahawe na Perezida Trump ku kotsa igitutu Ukraine- Amb. Sondland

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) Gordon Sondland yabwiye akanama gakora iperereza ku kweguza Perezida Donald Trump ko yakurikije amategeko ya perezida ku kotsa igitutu Ukraine ngo ikore iperereza kuri Joe Biden.

Ambasaderi Gordon Sondland yavuze ko amabwiriza yayahawe na Rudy Giuliani, umunyamategeko wa Perezida Trump.

Iryo perereza riri kugenzura niba Perezida Trump yarafatiriye inkunga ya gisirikare igenewe Ukraine ngo ibanze ikore iryo perereza bivugwa ko yayisabaga.

Ambasaderi Sondland, ambasaderi w’Amerika mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU), yabwiye inteko ishinga amategeko y’Amerika ko Bwana Giuliani hari ibyo yashakaga ko ubutegetsi bwa Ukraine bukora.

Avuga ko Giuliani yashatse ko Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine atangaza ku mugaragaro iperereza ku “bibazo bya ruswa” bashinja Biden.

Bwana Giuliani yavuze by’umwihariko kompanyi Burisma yari ifite mu nama nyobozi yayo Hunter, umuhungu wa Biden, umukandida perezida wo mu ishyaka ry’abademokarate.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump we arabihakana avuga ko nta kibi yakoze.

Mu gihe yaba ahamwe n’icyo cyaha ku bwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko, perezida Trump yaburanishwa ku bijyanye no kweguzwa mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Icyo gihe byasaba ko bibiri bya gatatu by’abagize iyo Sena yiganjemo abo mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani batora babishyigikiye kugira ngo yeguzwe ku butegetsi.

Bwana Biden ni umwe mu bahabwa amahirwe menshi yo kuzahagararira ishyaka ry’Abademokarate nk’umukandida mu matora ya perezida yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka utaha wa 2020.