Uganda: Imodoka Bobi wine aherutse guhabwa iri mu bibazo by’imisoro

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, ari mu bibazo kubera imodoka bivugwa ko itamenwa n’amasasu afite.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abategetsi muri iki gihugu bari kwita kuri iyi modoka, aho ikigo gishinzwe imisoro (URA) kivuga ko amakuru yatanzwe kuri yo atari yo, bigatuma ihabwa agaciro ko hasi.

Byatumye icyo kigo gitumaho iyo modoka ngo yongere ikorerweho igenzura.

Robert Kyagulanyi yanze gusubizayo iyo modoka kuko kuyitumiza nanone ngo bidakurikije amategeko, nk’uko iki kinyamakuru kivuga ko yabitangaje.

Kyagulanyi ashingira ku itegeko rivuga ko nta bubasha icyo kigo gifite bwo kongera gusuzuma ikintu cyaciye mu bubiko bwacyo kigasuzumwa ngo gisoreshwe imisoro yacyo igatangwa nacyo kigahabwa uwasoze.

Iyi modoka iheruka kwinjizwa mu gihugu ariko umwaka ushize yari ibaruye muri Kenya, nyuma yinjizwa muri Uganda iciye ku mupaka wa Busia.

Kyagulanyi yatsinzwe amatora ya perezida aheruka kuba mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ni amatora yavuzwe ko yaranzwe n’uburiganya n’urugomo rurimo kwica abo ku ruhande rw’ishyaka rye.

Mu minsi ishize yaretse ikirego yari yaratanze mu rukiko cyo kuburana ku byavuye mu matora aho Perezida Yoweri Museveni yatsindiye manda ya gatandatu.

Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga tariki 21 Gashyanyare 2021, Bobi Wine yavuze ko iyo Toyota Land Cruiser y’umutamenwa yayihawe nk’impano n’inshuti ze zimushyigikiye zo muri Uganda no mu mahanga.