Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri icyo gihugu, Lt General Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’umunsi umwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022.
Muri uru ruzinduko byitezwe ko Gen Kainerugaba uzanye ubutumwa bwa Perezida Museveni aza guhura na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Gen Kainerugaba yakiriwe n’abarimo Brig Gen Willy Rwagasana uyobora Republican Guard na Col Ronald Rwivanga, uvugira ingabo z’u Rwanda (RDF).
Gen Kainerugaba yari aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Perezida Afande Kagame ni datawacu. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bose nibitonde!”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Ayebare mu Biro bye wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Yoweri Museveni.
Nta makuru arambuye yigeze atangazwa ku bikubiye muri ubwo butumwa Perezida Museveni yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.