“Mama yampaye interahamwe ngo zinyice, yicisha abavandimwe banjye umunani”-Ubuhamya bukubiye mu gitabo ‘Ma Mère m’a tue’

Umunyarwanda Nsengimana Albert aravuga ko igitabo yasohoye  cyitwa ‘Ma Mère m’a tué’ kizafasha Abanyarwanda kwigira ku mateka bityo bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda irasaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuza ku isonga mu kwandika ku mateka ya bo mu gihe bakibyibuka, kugira ngo bizafashe n’abandi bazabaho mu bihe biri imbere.

Igitabo gifite umutwe witwa ‘Ma Mère m’a tué’ mu Kinyarwanda bivuga ngo ‘Mama yaranyishe’ cyanditswe mu rurimi rw’Igifaransa, cyanditswe na Nsengimana Albert gikubiyemo ubuhamya bwe  mbere ya Jenoside , muri Jenoside na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyina umubyara yari umuhutukazi naho ise umubyara ari umututsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, amugabiza interahamwe ngo zimwice, ariko aza kurokoka.

Nsengimana Albert  n’abavandimwe be bavutse ari icyenda, ariko bose nyina yarabagabije interahamwe zirabica, harokoka Nsengimana wenyine.

Nsengimana yashegeshwe cyane n’urupfu rw’abavandimwe be n’uburyo nyina yari agiye kumwicisha.

Yagize ati “Ahantu ngaruka ho cyane hanambabaza, ni aho mama umbyara yantaye akanshyira musaza we w’interahamwe ngo anyice, ahandi ni aho mama yatwaye barumuna banjye bakabica.”

Gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndtese no kugaruka ku mateka yaranze umuryango we, ni bimwe mu byatumye Nsengimana yandika iki gitabo.

Iki gitabo ni intwaro yifashishwa mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Nsegimana arakomeza “ Kuba Jenoside yaraje igahitana abavandimwe banjye, igahitana umuryango wanjye nkabasha kurokoka, biri mu mpamvu nari mfite zo kwandika kiriya gitabo… kwandika igitabo, amateka yacu y’ukuri, ni imwe mu ntwaro tugomba kwifashisha nk’Abanyarwanda kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi  Nyina wa Nsengimana yarafunzwe, aza gufungurwa mu mwaka wa 2003, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ubwo hafungurwaga abari abasaza n’abari barwariye mu magereza.

Cleophas Barore ni umwe mu basomye iki gitabo agararuka ku ngingo zagarutsweho nk’ikimenyetso cyo cy’imiyoborere no kwiyubaka kw’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “ Kumva umugore avuga wagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bw’abana be, abana icyenda bose, n’ubwo bose atariwe wabajyanye, hanyuma ukazumva ko yaba yaragiriwe imbabazi agasohoka, ubwabyo kugira ngo uzabyumve, navuga ngo bishaka kuba uri Umunyarwanda, kugira ngo ubyumve.”

Nyuma y’igihe avuye muri gereza, nyina wa Albert Nsengimana yarapfuye.

Mu gitabo cya Albert, avuga ko yababajwe no kugira uruhare mu ifungwa rya nyina ngo kuko atamwifurizaga kubaho mu buzima bwo muri gereza.

Charles Habonimana yabanye cyane na Nsengimana na we wasomye iki gitabo, yemeza ko n’ubwo biteye ipfunwe mu kugaragaza aya mateka, ariko avuga ko ari umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ati “Muri uru rugendo turimo rw’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda, mu nzira ya Ndi Umunyarwanda, iki gitabo cyafasha abantu bose kumva ko hari ipfunwe, ariko hakaba hari na none n’imbaraga abarokotse dufite zo kuba dushobora kubana n’ibi bikomere bimeze gutya, tukemera gushyigikira bagenzi bacu bafite akababaro.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi Nsengimana albert yari afite imyaka irindwi.

Umunyamabaganga wa Leta muri Minitseri y’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, aragaruka ku bwicanyi ndengakamere ndetse n’ubukana bwa Jenoside yari iriho, yagejeje ku rwego rw’aho ababyeyi bihekura.

Nduhungirehe arahamagarira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kwandika ku mateka ya bo mu gihe bakibyibuka, kugira ngo bizafashe n’abazabaho mu bihe biri imbere.

Ati “ Ntabwo byoroshye, ariko kugira ubutwari bwo kuvuga uti mfite amateka, kandi imyaka iragenda yigira imbere ejobundi nshobora kuba ntakibyibuka neza. Ndabakangurira ubutwari bwo kwandika amateka ya bo kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi Abanyarwanda bayimenye, abanyamahanga bayimenye, kandi twese twiyemeze kurwanya ingengabitekerezo yayo.”

Inkuru yasohotse mu kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda The newtimes ivuga ku buzima bwa Nsengimana niyo yabaye imbarutso yo kwandika iki gitabo .

Umunyacanadakazi akimara kuyisoma yahise afasha Nsengimana Albert kwandika iki gitabo.

NTAMBARA Garleon Flash Fm/Tv

Leave a Reply