Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bigiye kongera kuganirwaho muri Angola

Angola irakira inama ihuza abakuru b’ibihugu bane mu murwa mukuru Luanda kuri uyu wa Gatatu, ngo baganire ku cyazana umuti ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

byitezwe ko u Rwanda na Uganda bizarebera hamwe inyunganizi yatanzwe n’igihugu cya Angola.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yemereye New Times ibizaganirwaho.

Ati “Tuzitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu bine izabera muri Angola kuri uyu kane. Angola yateguye amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Angola.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, Angola yifuje kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’aho leta ya Kigali ishinje iya Kampala gushyigikira imitwe ishaka guhungubanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR.

 Uganda kandi ishinjwa gufunga no kubuza umutekano Abanyarwanda batuye n’abakorera ubucuruzi mu gihugu cyabo.

Mu nama nk’iyi yabaye ku wa 12 Nyakanga uyu mwaka yatumijwe na Perezida wa Angola João Lourenço.

Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Felix Tshisekedi wa Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Muri Gicurasi Perezida Kagame, Lourenço na Tshisekedi basinyiye amasezerano i Kinshasa, bemeranya gukomeza ubufutanye mu by’umutekano mu karere, bafite intego yo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Raporo yashyizwe ahagaragara mu Kuboza mu mwaka ushize wa 2018, itsinda ry’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ryerekanye ko mu gihugu cya Uganda ariho abashakaga kwinjira mu mutwe wa P5 binjiriraga.

 P5 n’imitwe irwanya u Rwanda yishyize hamwe, irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Iyi raporo ivuga ko iyi mitwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepo yo muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

 Ingabo za RDC ziheruka gutangiza ibitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, aho kuva ku wa 21 Kamena 2019, ikomeje kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu ab’igitsina gore.

Ubwo bari imbere y’urukiko, umuvugizi n’uwari ukuriye iperereza muri FDRL bavuze ukuntu igihugu cya Uganda cyashatse guhuza FDLR na RNC ngo barwanye u Rwanda.

Kuva mu myaka ibiri ishize, Abanyarwanda bajya muri Uganda barafatwa, bagakorerwa iyicarubozo, abamaze kuba ibisenzegeri bakahirukanwa.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo, aho bakorerwa iyicarubozo bafungiwe ahantu hatazwi; kuba iki gihugu cy’igituranyi gicumbikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo RNC ya Kayumba Nyamwasa yafunguriwe amarembo.

Ibyo bikorwa kandi bigaragazwa n’ubuhamya bw’Abanyarwanda barenga 1000 bavuye muri Uganda, nyuma y’igihe bafunze binyuranye n’amategeko.