Impuguke mu bukungu zirasaba u Rwanda gukoresha neza inguzanyo rufata

Impuguke mu bukungu zisanga u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu gukoresha neza inguzanyo rwaka kugira ngo rutazananirwa kuzishyura mu bihe biri imbere.

Ni mugihe  Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’i Burayi impampuro z’agaciro (Eurobonds) ziyihesha umwenda wa miliyoni $620.

Impampuro z’agaciro (Eurobonds) U Rwanda rwashyize  isoko ry’iburayi  ,uziguze abagurije Leta.

Dr. Uzziel NDAGIJIMANA ministiri w’imari  arabisobanura agira ati  “Izo mpapuro rero ziba zifite agaciro, kuko uziguze aba agurije Leta ku nyungu yumvikanyweho no mu gihe cyumvikanyweho.”

Izi mpampuro z’agaciro Leta y’u Rwanda yashyize ku Isoko ry’iburayi zayihesheje umwenda wa miliyoni $620 uzishyurwa mu myaka 10.

Ni ku nshuro ya kabiri leta igurishije izi mpapuro kuri iri soko ry’abashoramari Iburayi, nyuma y’izo mu 2013 zayihesheje umwenda wa miliyoni $400 ugomba kwishyurwa bitarenze 2023.

Uyu mwenda wa miliyoni $620 u Rwanda rwabonye, igice cyawo kizafasha kwishyura umwenda wa 2013.

Flash.rw yabijije abasesessngura iby’ubukungu icyo bisobanuye kuba u Rwanda rwafashe umwenda rugamije kwishyura undi maze Teddy KABERUKA, impuguke mubukungu asubiza agira ati “Niko byagenze, leta y’U Rwanda muri 2013, yagiye ku isoko mpuzamahanga  kubera ko yari icyeneye amadorali yo gukora imishinga minini yari ifite, ariyo Convention Center, Rwandair. Muri 2023 rero kubera ko ayo mafaranga yafashwe  ntabwo leta ifite amafaranga yo guhita iyishyura  ngo ivane mu isanduko yayo ihite.”

Kaberuka akomeje agira ati “ Kubera ko  imishinga yakozwe  ntabwo ari ya mishinga ihise igarura amafaranga. Iyo bigenze gutyo rero igihugu gishyiraho ubundi buryo bwatuma  yabasha kwishyura iyo myenda.”

Ikindi gice cy’umwenda wa miliyoni 620 z’amadorai u Rwanda ruvuga ko ruzayakoresha mu mishinga yihutirwa yo kuzahura ubukungu bwagushijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Hashize igihe Abanyarwanda bamwe bagaragaza impungenge z’ahazaza batewe n’izamuka ry’urugero rw’imyenda leta ifata.

Ni impungenge abasesengura ib’Ubukungu bavuga ko zifite ishingiro ku ruhande rumwe ariko ku rundi ruhande ngo kuba abashoramari bakomeje kugirira  ikizere u Rwanda, abaturage ngo nta mpunge bakiwiye kugira.

Icyakora ngo amafaranga y’inguzanyo igihuhugu cyafashe adakoreshejwe neza cyazagwa mu mutego wo kunanirwa kwishyura.

Kaberuka arakomeza agira ati “ Ku ruhande rumwe ni impungenge zifite ishingiro kubera ko iyo tuvuze umwenda, tuba tuvuze umutwaro abaturage bagomba  kwikorera kugira ngo bawishyure kuko uwo mwenda uzishyurwa n’imisoro, n’amafaranga aturuka mu gihugu. Uko byagenda kose aba ari umutwaro.”

Yunzemo agira ati “ Ariko ku rundi ruhande abantu ntibabitinye  cyane kubera ko  kuba abashoramari ubwabo barafashe amafaranga yabo  bakizera ubukungu. Abashoramari burya ku isoko mpuzamahanga bafite abasesenguzi babakorera inyigo bakavuga bati iyi leta iragana he? Uko bigenda kose igihugu iyo gifashe umwenda kigomba kwitwararika ku buryo ya mafaranga icyo yafatiwe gishyirwa mu bikorwa kikabyarira inyungu abaturage.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John RWANGOMBWA  arizeza abaturage ko igihugu kitazananirwa kwishyura imyenda.

Rwangombwa yagize ati “Hari imibare ikoreshwa mpuzamahanga mu kureba ko umwenda w’igihugu urawuremereye ntabwo uzashobora kukwishyura. Kureba ko umwenda utazakuremerera bakoresha, umwenda ku bukungu bw’igihugu ntiyakagombye kurenga 55% nk’uko Minisitiri(Minisitiri Uzziel) yabivuze.Umwaka wa 2020 twari tugeze kuri 32.7%.”

Impampuro z’agaciro u Rwanda rwatanze ku isoko ry’i Burayi zakuruye abashoramari bakubye hafi gatatu umwenda leta yashakaga, bageza kuri miliyari $1.6.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, FMI/IMF, kivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe kuzamuka kuri 5.1% mu 2021, mu gihe bwasubiye inyuma kuri 3.4% mu 2020 kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Daniel Hakizimana