RDC: Hagiyeho Guverinoma nshya

Minisitiri w’intebe wa DR Congo yaraye atangaje abagize guverinoma nshya, intambwe yashimangiye kwigarurira guverinoma kwa Perezida Félix Tshisekedi.

Iyi guverinoma nshya y’urugaga rwa ‘Union Sacrée’, igizwe n’abantu 57 barimo abagore 14.

Abantu 10 bo muri guverinoma yari isanzweho ni bo bongeye gusubizwa mu myanya.

Union Sacrée ni urugaga rwatangajwe na Perezida Tshisekedi ku itariki 6 Ukuboza mu 2020, nyuma yo gusoza byeruye ubufatanye n’uwo yasimbuye ku butegetsi Joseph Kabila.

Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde, wagiyeho muri Gashyantare uyu mwaka, yashyize inzobere mu bukungu Nicolas Kazadi ku mwanya wa Minisitiri w’imari, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Naho Antoinette N’Samba Kalambayi, wari umaze igihe ari impirimbanyi yo mu miryango itegamiye kuri leta, yagizwe Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni mu gihe Daniel Aselo Okito, Jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko abo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila bashyizwe mu myaka ikomeye.

Abo barimo nka Madamu Ève Bazaiba, Minisitiri w’intebe wungirije wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Mouvement de Libération du Congo (MLC), akaba ari na Minisitiri w’ibidukikije n’iterambere rirambye.

Nkuko AFP ibivuga, Minisitiri mushya w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula ni inshuti ikomeye ya Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga akaza no kugerageza guhatana mu matora yo mu 2018, ariko akabyangirwa.

Uwahoze ari perezida Joseph Kabila aracyafite ububasha mu gihugu na nyuma yuko avuye ku butegetsi – kubera ko urugaga rwe rwari rwatsindiye myinshi mu myanya y’abadepite, mu matora yabonywe ahanini nk’ayabayemo uburiganya.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri, Perezida Tshisekedi ni bwo yadukiriye byeruye ibyo gusenya urugaga yari ahuriyemo na Bwana Kabila rwa ‘Front Commun pour le Congo’ (FCC).

Byatumye uwari minisitiri w’intebe yegura, bitewe n’uko Perezida Tshisekedi yashoboye kwemeza bamwe mu badepite baza ku ruhande rwe.