Kenya: Inama nkuru y’idini ya Isilamu yasabye leta kuvana abasirikare b’Igihugu muri Somalia

Inama nkuru y’abagize idini ya Isilamu yatangiye gushyira igitutu k’ubutegetsi isaba ko leta yavana abasirikare b’igihugu muri Somalia.

Iyi
nama ivuga ko kuba Kenya igifite abasirikare muri Somalia bibangamiye inyungu
n’ituze ry’abaturage kuko ariho hava amakimbirane y’ibihugu byombi.

Aba
bayobozi mu idini ya Islam bavuga ko ubundi ntaho byabaye ko igihugu kigenera
ikindi uko gitegekwa bagasanga abategetsi ba Kenya bakwiye kureka Somalia
igahangana n’ibibazo byayo.

Umwe
muri aba bayobozi avuga ko Kenya yitwaza Alshabab ikavogera ubusugire bwa
Somalia, agasanga niba igihugu cye gifitiye impungenge Alshabab gikwiye
gushyira abasirikare bacyo ku mupaka batinjiye mu gihugu imbere.

Aba
Islam muri Kenya bagaragaje impungeneg kubaturage babo mu gihugu nyuma yaho
inkambi ebyiri z’abasirikare ba Somalia baswaniye imirwano ikagira ingaruka ku
baturage mu ntara ya Mandera.