Uganda: General Tumukunde yarahiye ko azashyigikira buri wese uzakura Perezida Museveni ku butegetsi

General Henry Tumukunde wahoze ari ministry w’umutekano yarahiye ko azakora ibishoboka byose Perezida Museveni akabona umukura k’ubutegetsi ndetse ngo azatera inkunga uwo ariwe wese uzagaragaza ubushobozi.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyandika ko uyu musirikare uri mukiruhuko cy’izabukuru, avuga ko agiye kwicaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakitoramo umuntu uzahangana na General Museveni mu matora.

Hashize iminsi mike General Tumukunde atangaje ko aziyamamaza gutegeka Uganda nubwo uku kuza kwe kutashituye abagande.

Aganira n’iki kinyamakuru nubwo general Tumukunde adasobanura impinduka azanye zizamutandukanya n’uwahoze ari shebuja, avuga ko igihugu cyugarijwe n’ubukene n’amadeni.

Muri Uganda abarenga 24 bamaze kugaragaza inyota yo gusimbura Perezida Museveni.

General Tumukunde ariko ntiyabashije gusobanura igishya abagande bamutegerezaho kuko ibyo anenga byose byakorwaga ari mu gatsiko k’abari hafi y’ubutegetsi nk’umusirikare mukuru.

We avuga ko kuba yari hafi y’ahafatirwaga ibyemezo ariko nta burenganzira na buke yari afite bwo kugira icyo ahindura, ubu ngo agiye guhatana nawe afate inkoni y’ubushimba.