Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Inteko yanyomoje amakuru avuga ku badepite banduye Covid19 - FLASH RADIO&TV

Kenya: Inteko yanyomoje amakuru avuga ku badepite banduye Covid19

Inteko ishingamategeko mu gihugu yanyomoje amakuru yavugaga ko abadepite 6 banduye coronavirus, yemeza ko abarwaye ari 2 gusa kandi umwe yakize.

The Citizen ivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite Justin Muturi, yavuze ko ibinyamakuru byari byashyuhije abantu umutwe bivuga ko aba barwayi bose banamerewe nabi cyane.

Iyi ntumwa nkuru ya rubanda ivuga ko ibyo byari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ngo umwe yarakize ari kwitabwaho undi acyirwaye ariko ntabwo yajyanywe aho agomba kongererwa umwuka.

Mu gihugu cya Kenya harabarurwa abarenga ibihumbi 6 barwaye coronavurus, ibi byanatumye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushyira igihugu cya Kenya mu kato, kibwirwako kuva kuri iyi ya mbere nyakanga, AbanyaKenya batemerewe gukandagira muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda nicyo gihugu cyemerewe kujya mu Burayi kuko cyagaragaje ingamba zo kwirinda ku rwego rwo hejuru.