Inteko ishingamategeko mu gihugu yanyomoje amakuru yavugaga ko abadepite 6 banduye coronavirus, yemeza ko abarwaye ari 2 gusa kandi umwe yakize.
The Citizen ivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite Justin Muturi, yavuze ko ibinyamakuru byari byashyuhije abantu umutwe bivuga ko aba barwayi bose banamerewe nabi cyane.
Iyi ntumwa nkuru ya rubanda ivuga ko ibyo byari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ngo umwe yarakize ari kwitabwaho undi acyirwaye ariko ntabwo yajyanywe aho agomba kongererwa umwuka.
Mu gihugu cya Kenya harabarurwa abarenga ibihumbi 6 barwaye coronavurus, ibi byanatumye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushyira igihugu cya Kenya mu kato, kibwirwako kuva kuri iyi ya mbere nyakanga, AbanyaKenya batemerewe gukandagira muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.
Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda nicyo gihugu cyemerewe kujya mu Burayi kuko cyagaragaje ingamba zo kwirinda ku rwego rwo hejuru.