Uganda: Bobi Wine yatawe muri yombi

Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ‘National Unity Platform’, bwana Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine yatawe muri yombi, ubwo yari mu myigaragambyo y’amahoro n’abaturage yasabaga ko abarwanashyaka be baburiwe irengero mu matora ya Perezida muri mutarama uyu mwaka barekurwa.

Yari ayoboye itsinda ry’Abadepite bo mu ishyaka rye, National Unity Platform, mu myigaragambyo yo kwamagana gufungwa no kunyuruza abamushyigikiye kuva mbere, mugihe na nyuma y’amatora yo muri mutarama uyu mwaka.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu munyapolitiki utemera ko yatsinzwe amatora ya perezida, yatawe muri yombi n’isinzi ry’abarwanashyaka be.

Igipolisi cyavuze ko hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso ngo batatanye aba bigaragambyaga mu mujyi wa Kampala rwagati.

Bumwe mu butumwa bwatangwaga na Bobi Wine, kwari ugusaba abayoboke be mu gihugu hose kwigaragambya mu mahoro mu turere twabo, bagamije kugaragaza ko bababajwe n’uko bagenzi babo baburiwe irengero bikaba bikekwa ko baba bafunzwe mu nzego z’umutekano.

Nyamara ariko leta ya Uganda yavuze ko Bobi Wine n’abamushyigikiye bitwikira gukoresha imvugo nziza ko ari imyigaragambyo y’amahoro, nyamara bafite ibyapa byanditseho amagambo y’uburozi.

Bobi Wine avuga ko ayo matora yabayemo uwa kabiri Perezida Museveni agatsinda, yaranzwe n’uburiganya, asaba kandi abashinzwe umutekano kwerekana abamushyigikiye baburiwe irengero.

Mu ijambo rye nawe yatanze kuri iki cyumweru n’ijoro, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko ahubwo ishyaka rya Bobi Wine ari ryo ryibye amatora.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, Bobi Wine wariho yiyamamaza yarafunzwe bikurikirwa n’imyivumbagatanyo yiciwemo abantu barenga 50.

Hagati aho umuryango Human Rich Watch wasabye ubutegetsi bwa Uganda gukora iperereza kubavugwa ko baburiwe irengero, bagafungura abafunzwe binyuranye n’amategeko, ndetse abagize uruhare mu ishimutwa ry’aba bantu bakabibazwa mu mategeko.

Ikinyamakuru the East African cyanditse ko Human Rights Watch yavuze ko uku kuburirwa irengero kw’abadashyigikiye ubutegetsi kwabibye icyoba mu baturage ba Uganda.