Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru, Gabby Bugaga, yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, aho umurambo we wabonetse mu modoka yari iparitse mu mirima y’imikindo iri hafi y’umujyi wa Bujumbura.

Amakuru atangwa n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano avuga ko umurambo we wabonwe n’abahinzi bari mu kazi kabo ka buri munsi, bawusanga mu modoka yo mu bwoko bwa pick-up yari iri hafi ya metero icumi uvuye ku muhanda unyura muri ako gace ka Kivoga, mu bilometero nka icumi uvuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura.
Amafoto yafashwe n’abaturage bagize uruhare mu kuwubona yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agamije kumenya uwo nyakwigendera ari we, aza kwemezwa n’inzego zitandukanye ko ari koko Minisitiri Gabby Bugaga.

Umwe mu bapolisi bo ku rwego rwo hejuru, utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko umurambo wabonetse ari uwe, ariko ashimangira ko icyateye urupfu rwe kitaramenyekana. Yongeyeho ko nyakwigendera yari afite igikomere ku mutwe, ndetse ko imodoka yari arimo yangiritse cyane ku ruhande rw’iburyo no inyuma, bigaragaza ko ishobora kuba yaragize impanuka ikomeye.
Undi muyobozi mu nzego z’ibanze mu ntara ya Bujumbura na we yemeje aya makuru, avuga ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye uru rupfu rudasobanutse.
Kuri ubu, bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu barimo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, uw’Ubutabera, Umushinjacyaha Mukuru ndetse n’abayobozi mu nzego z’umutekano, bageze ahabereye ibi kugira ngo bakurikirane hafi iperereza.
Urupfu rwa Minisitiri Bugaga rwateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza impamvu yaba yari muri ako gace ka kure, nijoro, kandi adafite abamurinda nk’uko bisanzwe ku bayobozi bo kuri urwo rwego.
Nyakwigendera Gabby Bugaga yari yarabanje kuba umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu cy’u Burundi (RTNB), nyuma akora mu nzego zitandukanye z’itumanaho mu bigo bya Leta, aza no kuba umwe mu bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), mbere yo kugirwa Minisitiri w’Itumanaho mu mwaka wa 2025.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

