AMARIRA N’UBURAKARI: Jude Bellingham na Vinicius Junior bateranye amagambo bikomeye

Mu mukino wari utegerejwe cyane wa 1/2 cya UEFA Champions League wabereye kuri Allianz Arena ku wa Gatatu nijoro, ikipe ya Real Madrid yasezerewe na Bayern Munich mu mukino waranzwe n’amarangamutima akomeye, uburakari n’imvururu hagati y’abakinnyi.

Uyu mukino wari ugeze ku munota wa 83, Real Madrid iri imbere n’ibitego 3-2, mu gihe amakipe yombi yarimo anganya 4-4 mu mikino ibiri, bigana ku gihe cy’inyongera. Icyo gihe ni bwo habayeho guterana amagambo hagati ya Jude Bellingham na Vinicius Junior.

Bellingham yari yinjiye neza mu rubuga rw’amahina asaba Vinicius kumuha umupira, ariko Vinicius agerageje gutera yatambikwa na Dayot Upamecano, bituma uwo mupira utamugeraho. Ibyarakaje cyane Bellingham, maze agaragaza uburakari bwe. Mu mashusho yafashwe, Vinicius yasubije mugenzi we arakaye ati: “Urashaka iki? Funga umunwa wawe!”

Ibi byabaye mu gihe umukino wari ugeze ahakomeye cyane, ariko ibintu byarushijeho gukomera nyuma y’ikarita itukura yahawe Eduardo Camavinga ku munota wa 86. Camavinga yari amaze kubona indi karita y’umuhondo mbere, nyuma yo gukurura umwambaro wa Jamal Musiala, maze yirukanwa azira gutinza gutera coup-franc.