THE BEN YASHYIZWE MU BITARO BITUNGURANYE

Mugisha Benjamain wamamaye cyane nka The Ben akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu ari mu bitaro nyuma y’uburwayi bwamufashe bitunguranye.

The Ben ari mu bitaro bya Kanombe

Amakuru aturuka mu bantu be ba hafi avuga ko The Ben   yafashwe ku cyumweru mu ma saha y’umugoroba biba ngombwa ko atandukana nabo bari kumwe ajya iwe kuruhuka. Bakomeza bavuga ko byageze mu ijoro araremba maze ajyanwa ku muganga ku bitaro bya Kanombe aho byaje kurangira ashyizwe mu bitaro.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana uburwayi bwafashe The Ben ariko abaganga bakomeje kumwitaho.