Ndoli Jean Claude yiyongereye kuri Muhoza Tresor na Mumbere Claude basinyiye Musanze FC

Uwigeze kugacishaho nk’umunyezamu mwiza wakiniye amakipe akomeye yo mu Rwanda nka APR FC yasinye imyaka ibiri muri Musanze FC mu gihe ubuyobozi bwa Musanze bwemeza ko na mugenzi we Habamahoro Vincent bakinanaga na we aza kumukurikira muri iyi kipe ifashwa bakiyongera kuri Mumbere Saiba Claude na Muhoza Tresor bamaze gusinya.

Ku m ugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nyakanga nibwo Ndoli Jean Claude yafashe umwanzuro wo gutandukana na Kiyovu Sports itarihutuye kumuha amasezerano mashya asinyira Musanze FC imyaka ibiri nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabyemereye Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Nyakanga 2019.

Mu kiganiro na Niyonzima Patrick ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya Musanze akaba ari na we ushinzwe kugura abakinnyi yemeje amakuru y’isinya rya Ndoli Jean Claude anemeza ko ikipe ahagarariye iri mu biganiro na Habamahoro Vincent bakinanaga muri kiyovu Sports.

Niyonzima Patrick yagize ati “Nibyo nta banga ririmo Ndoli Jean Claude yaraye adusinyiye imyaka ibiri, tumuzi nk’umunyezamu mwiza kandi ufite inararibonye turizera rero ko hari icyo azafasha ikipe yacu muri iyi myaka ibiri tuzamarana. Ahubwo munitegure ko vuba tuza gutangaza Habamahoro Vincent nk’umukinnyi wacu mushya.”

Kugeza ubu Musanze FC imaze gusinyisha abakinnyi barimo Ndoli Jean Claude, Muhoza Tresor, Mumbele Saiba Claude, Ukwishaka Fabrice na Mwiseneza Danny wigeze kuyivamo umwaka ushize akajya gukorera Banki akaba yayigarutsemo, ubuyobizi bw’iyi kipe kandi bwemeza ko bugishaka n’abandi bakinnyi bazayifasha kubona umwanya mwiza muri shampiyona itaha.

UWIRINGIYIMANA Peter