Rwatubyaye yerekeje mu yindi kipe ikina ‘Major Legue Soccer ‘

Myugariro w’Umunyarwanda, Abdoul Rwatubyaye wakiniraga ikipe ya Spoting Kansas City, yerekeje mu yindi kipe yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta z’unzwe Ubumwe za Amerika ya Colorado Rapids.

Ikipe yakiniraga ya Sporting Kansas City yahisemo kumugurana uwitwa Benny Feilhaber ukina mu kibuga hagati.

Uyu myugariro w’Umuyarwanda, nta gihe kirekire yari amaze mu Sporting Kansas City, ubu ibarizwa ku mwanya wa 10 mu makipe 12 akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu muri Amerika mu gace k’uburengerazuba.

Ikipe yakiniraga yahisemo kumutanga muri Colorado Rapids, ubu ibarizwa ku mwanya wa nyuma, kugira ngo ibone Benny Feilhaber, wigeze no kuyikinira kuva mu 2013 bagatandukana mu 2017.

Rwatubyaye wageze muri Sporting Kansas City mu kwezi ka kabiri uyu mwaka, yayikiniye imikino ibiri, abanzamo umwe anayitsindira igitego kimwe mu minota 164 yakinnye.

Leave a Reply