Abahoze mu buyobozi bwo hejuru muri FDLR bakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwaregeye urukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, rubarega icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’ibyaha by’irema by’umutwe w’ingabo w’ingabo utemewe n’icyaha cy’ubugambanyi, urukiko rwabakatiye igifungo cy’imyaka 5.

Abo barimo Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien ,Ruzindana Felecien,HABIMANA Marc na Habyarimana Joseph.

Ubushinjacyaha buvuga ko bariya bahoze ari abasirikare ufite ipeti rito muri FDLR-FOCA yarafite ipeti rya Colonel.

Ubushinjacyaha kandi bwabareze ko mu bihe bitandukanye bariya bose uko ari batandatu bagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda nk’igitero cyiswe “oracle du Seigneur” kigira ingaruka zitandukanye.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha baregwa bavuga ko binjijwe mu mutwe wa FDLR ku gahato katigobotorwa bityo nabo bajyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi babanjirije muri FDLR kandi bari babakuriye.

urukiko rwariherereye rwemeza ko bariya ibukobwa bakoze byo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR-FOCA nabo ubwabo babyiyemerera kandi bakaba baragiye banashingwa imirimo itandukanye maze urukiko rwisunze ingingo z’amategeko rusanga kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n’ingabo z’igihugu cta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba , urukiko kandi rwariherereye rusanga icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ubugambanyi bose kitabahama kuko nta bimenyetso bihagije ubushinjacyaha bwabitangiye.

Urukiko rusanga gusaba ko bajyanwa i Mutobo mu ngando nk’abandi nta shingiro bifite bityo bakaba bakwiye guhanwa.

Urukiko rushingiye ko abaregwa batagoye urukiko ndetse bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y’inkiko urukiko rwafashe icyemezo ko Leopard Mujyamberea alias Musenyeri, Mpakaniye Emelien, Ruzindana Felecien,HABIMANA Marc na Habyarimana Joseph bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 aho banaburanaga bafungiye muri gereza ya Nyarugenge hazwi nka Mageragere, urukiko rwasoneye abaregwa amagarama y’urubanza kuko baburanaga bafunze.

Isomwa ry’urubanza ryabereye mu ruhame abaregwa bagaragara hifashishijwe ikoranabuhanga rya “Video conference” ubushinjacyaha bukaba bwari buhagarariwe mu rukiko.

Ntiharamenyekana niba ari ubushinjacyaha cyangwa abakatiwe igifungo niba hazaba kujurira dore ko urukiko rwibukije ko abo bireba bagomba kubikora bitarenze igihe cy’iminsi 30.

Théogène NSHIMIYIMANA