Sterling na Van Dijk ku isonga mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri ‘Premier League’

Urutonde rw’abakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino mu gihugu cy’Ubwongereza rwagiye hanze, ikibazwa ninde wahize abandi?

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Manchester City, Bernado Silva na Raheem Sterling bagaragaye ku rutonde rw’Ishirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza, ku bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wose, kandi banagaragara k’urutonde rw’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Iri shyirahamwe rwashyize ahagaragara amazina y’abahatanira ibyo bihembo. Uwatsinze azatangazwa mu mpera z’uku kwezi, mu birori bisoza umwaka w’imikino.

Abakinnyi batatu ba Manchester bagaragaye muri batandatu bahatanye. Sergio Aguero yisanze ku rutonde na bagenzi be bakinana, Silva na Sterling.

Abakinnyi babiri b’ikipe ihanganiye igikombe na Man City,Liverpool, nabo bari kuri uru rutonde. Sadio Mane na Virgil van Dijk wongeho Eden Hazard w’ikipe ya Chelsea.

Abakinnyi bo mu makipe atanu, nibo bagaragaye ku rutonde rw’abakiri bato.

Trent Alexander-Arnold wa Liverpool, Marcus Rashford wa Manchester United, Declan Rice wa West Ham, David Brooks wa Bournemouth na Bernado Silva na Raheem Sterling ba Man City.

Myugariro w’Umuhorandi, Van Dijk, ari mu bahabwa amahirwe ye kwegukana iki gihembo, agasimbura Mohamed Salaha bakinana, wagitwaye umwaka ushize.

Uyu myugariro wa Liverpool nagitwara, araba abaye umudefanseri wa mbere utwaye iki gihembo, kuva cya kegukanwa na John Terry mu 2005. Ikindi ni uko ikipe ye, yaba ibaye iya mbere yisubije iki gihembo. Biheruka mu 2010, ubwo Manchester United yacyegukanye kane kikurikiranya.

Sterling arahabwa amahirwe cyane yo kweguka icy’umukinnyi muto. Hagize ubitwara byombi hagati ye na Bernado, byaba bibaye bwa mbere, umukinnyi atwaye icy’umukinnyi mwiza n’ukiri muto kuva byakegukanwa na Gareth Bale.

Leave a Reply