Cristiano Ronaldo yakoze amateka atarakorwa n’undi ubwo yegukanaga ‘Scudetto’

Yatwaye Premier League, shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza, La Liga muri Esupanye, none yongeye ikindi gikombe mu byo yatwaye cya Seri A mu Butaliyani.

Ubwo ikipe ya Juventus yatsindaga Fiorentina 2-1, Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere ku mugabane w’Uburayi, utwaye ibikombe bitatu bya shampiyona mu bihugu bitatu bitandukanye.

Ni igikombe uyu munye-Portugal ufite ‘Ballon d’or’ eshantu atwaye nta byishimo byinshi, kuko kije nta minsi myinshi iciyeho, ikipe ye ya Juventus, isezerewe mu mikino ya ‘Champions League’ na Ajax.

Iki gikombe Juventus itwaye, ni icya munani kikurikiranya. Igitwaye habura imikino itanu ngo iri rushanwa rigere ku iherezo.

Gusa na mbere y’uko iyi kipe igura Ronaldo muri Real Madrid mu isoko ry’igura n’igurisha ry’umwaka ushize, Juventus niyo yahabwaga amahirwe yo kwegukana iki gikombe.

Umwe mu bigeze gukinira ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani Antonio Cassano, ubwo Juventus yaguraga Ronaldo, yavuze ko iyi kipe izatwara Scudetto zose zizakinwa kugeza mu 2022 ubwo amasezerano ya Cristiano azaba arangiye.

Ronaldo yavuye muri Esupanye, ashaka irindi rushanwa ritandukanye kuri we, ibintu mukeba w’ibihe byose we Lionel Messi ubona bitamushamaje, kubera ko bigaragara ko azahagarika gukina, akiri mu ikipe ya FC Barcelona.

Leave a Reply