Nyuma y’Ubuhinde RwandAir yerekeje i Guangzhou mu Bushinwa

Guangzhou ibaye ahantu ha 28 Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir ikorera ingendo, hakaba aha gatatu ku mugabane wa Aziya.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko u Rwanda rushaka gukuraho imbogamizi z’ibiciro by’ubwikorezi ku bohereza ibicuruzwa hanze n’ababivanayo.

Mbere gato y’i saa sita n’iminota 40 z’ijoro, abagenzi 234 barimo kwitegura kwinjira mu ndege Airbus A330-300, yari igiye kubafasha kugera Guangzhou mu Bushinwa.

Ni urugendo rwa mbere rw’indege ya RwandAir muri ako gace, ariko ruzajya rukorwa gatatu mu cyumweru. Birasaba amasaha 14 n’iminota 50 kugira ngo abagiye Guangzhou mu Bushinwa bagereyo.

Uru nirwo rugendo rurerure RwandAir izajya ikora mu byerekezo 28 ijyamo kugeza ubu. Abanyarwanda basanzwe bakora ingengo zerekeza mu bushinwa, nibo ba mbere banyuzwe no gukora ingendo bifashishije indege y’igihugu cyabo.

Umwe yagize ati “ Twabyakiriye neza, kuba twabonye indege yacu nk’Abanyarwanda, twishimye cyane kurusha uko twakoreshaga za Qatar n’izindi zose zitandukanye. Bizadufasha kwihutisha ‘business’ zacu zitandukanye kandi tuzagirana imikoranire myiza, cyane cyane RwandAir itangiye urugendo i Guangzhou.”

Kuba ubucuruzi hagati y’Umugabane w’Afurika n’igihugu cy’Ubushinwa kuri ubu buri hejuru, umuyobozi mukuru w’i Kompanyi RwandAir Yvonne Manzi Makolo abiheraho mu kugaragaza ko hari inyungu nyinshi mu rugendo Kigali Guangzhou.

Ati “Twishimiye cyane iki cyerekezo, turizera ko kizagirira akamaro abagenzi bacu. Hari ubucuruzi buri ku gipimo cyo hejuru hagati y’Afurika n’Ubushinwa by’umwihariko Guangzhou, bityo turateganya kubona abagenzi benshi muri iki cyerekezo, urabona ko urugendo rwa mbere rumeze neza, indege yuzuye ku gipimo cyirenga 80%. Dufite icyizere kandi twishimiye iki cyerekezo.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko kuba ibicuruza biva mu Rwanda byoherezwa hanze birimo kwiyongera, by’umwihariko ibyoherezwa mu Bushinwa n’ibivayo,  bityo ko ibiciro by’ubwikorezi bidakwiye kuba imbogamizi ku bacuruzi b’Abanyarwanda.

Jean de Dieu Uwihanganye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ubwikorezi.

Yagize ati “ Twe ibyo twoherezayo, muri 2017 byari hafi miriyari 5 na miriyoni 200 z’amadorari, ubu ngubu tukaba tugeze kuri miriyari 5 na miriyoni 700. Ni ugukura kugeza kuri 13, mu bijyanye n’ubucuruzi turafatanya cyane. Niba ahantu hari ubucuruzi, bisaba imigenderanire. Ni ukuvuga ngo ibintu byinshi tuzana hano, ku masoko, ibiciro, hazaho na cya giciro cyo gutwara abantu bakoresheje, no gutwara ibintu.”

Jean De Dieu Uwihanganye yakomeje avuga ko uru rugendo rwerekeza i Guangzhou mu Bushinwa, ari amahirwe akomeye cyane ku bacuruzi b’Abanyarwanda.

Ati “Ubu rero kuba tubashije gufungura uru rugendo rwa RwandAir, birorohereza Abanyarwanda mu bucuruzi bwabo, yaba ibyo tuzana, yaba n’ibyo twoherezayo, kubera ko dusigaye dufite ubufatanye bukomeye cyane n’igihugu cy’Ubushinwa mu bijyanye n’ubucuruzi, za Alibaba zaratangiye, muzi ikawa dusigaye tujyanayo ikundwa, ntago rero twifuza ko igiciro cy’ubwikorezi gihinduka impamvu ituma ibyo twohereza hanze, cyangwa se ibyo tuvana hanze dukeneye hano, bihenda kurushaho.”

Urugendo rwa Kigali rugana Guangzhou, ruje nyuma y’icyerekezo gishya RwandAir iheruka gutangiza mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ikorera ingendo eshatu mu cyumweru kuva ku wa 17 Mata 2019.

RwandAir kandi irateganya gutangiza ingendo zerekeza mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel ku wa 25 Kamena 2019.

Photo: The New Times

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply