Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
"Umwanzuro wo guhindura stade ntiwadutunguye"-Jean Fidele Uwayezu - FLASH RADIO&TV

“Umwanzuro wo guhindura stade ntiwadutunguye”-Jean Fidele Uwayezu

President wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko , impamvu Rayon Day itazabera muri Stade Amahoro zumvikana , kandi ari impamvu Rayon Sports yubaha, avuga ko nta kibazo bazakinira kuri stade yabonetse.

Kuwa gatandatu taliki 27 Nyakanga , nibwo Rayon Sports yamenyeshejwe, ko Rayon Day itakibereye kuri Stade Amahoro, kubera igikorwa cyo kurahira kwa President wa Repubulika kizahabera , iyi nkuru yaciye ururondogoro mu bakunzi ba Rayon Sports, n’aba mucyeba bose bashakisha impamvu yatumye iyi stade itaboneka, ku cyumweru taliki ya 28 Nyakanga president wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yaganiriye n’abamwe mu bafana biyi kipe , ashyira umucyo kuri iki kibazo .

Jean Fidel yavuze ko impamvu bahawe zumvikanaga , agira ati ” Hari igikorwa kiruta ikindi , ntabwo byashobotse ko dukinira muri stade Amahoro, twari twayemerewe ariko haza impamvu zindi zumvikana , ntako twari kubigenza, ni impamvu twubaha kandi zifatika, ntabwo twari gusubika uwo munsi, kuko byari kutugora na shampiyona igiye gutangira “.

Ibi birori byashyizwe kuri Kigali Pele stadium bizabanziriwa n’umukino wa gicuti Rayon Sports ifitanye na Muhazi United kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga.

Peter UWIRINGIYIMANA