Ndereya wamyekanye mu biganiro kuri Youtube yitabye Imana

André Buhigiro wari uzwi nka Ndereye wamamaye mu bagabo batatu bafite ubumuga bw’ubugufu bukabije, yitabye Imana azize uburwayi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tarikii 14 Nzeri 2023.

André Buhigiro yitabye imana afite imyaka 86 y’amavuko, nyuma y’umwaka umwe umuvandimwe we Rudakubana Paul nawe yitabye Imana azize urupfu rutunguranye mu Ugushyingo kwa 2022.

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko Buhigiro yari arwaye uburwayi butatangajwe, aho yari amaze igihe aryamye mu nzu atunzwe nta kintu ashyira mu nda usibye serumu yari yarahawe n’abaganga.

Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

Buhigiro nta mwana asize kuko we na bagenzi be uko ari batatu batigeze bashaka abagore.

Rudakubana witabye Imana umwaka ushize, ni we wari mukuru wa Pierre Sindikubwabo, ariko na we akaba yari murumuna wa André Buhigiro witabye Imana.

Aba basaza bamenyekanye cyane mu itangazamakuru bavuga ibijyanye n’imibereho yabo, hamwe n’imbogamizi bahuye na zo zishingiye ku bugufi bukabije, zirimo kuba bose nta wabashije gushaka umugore.