Sobanukirwa n’indwara y’ibinyoro itera kwangirika k’uruhu

Ibinyoro n’indwara y’ibasira ikiremwa muntu, igafata cyane uruhu, amagufa n’utundi duce, ibinyoro akaba ari indwara yandura hagati y’umuntu n’undi, ikaba yarabayeho kuva kera.

Ubusanzwe indwara y’ibinyoro itera kwangirika k’uruhu iyo itavuwe kare kandi ngo ivurwe neza.

 Indwara y’ibinyoro ikaba iterwa n’agakoko ka peretonemaperetenuwa.

Indwara y’ ibinyoro ikunda kuboneka mu gihugu cyangwa mu bice aho isuku ari nke, nanone bikunda kuboneka mu bice by’amashyamba, ikaba iterwa n’isuku nkeya.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko indwara y’ibinyoro ari indwara ihangayikishije kandi isuzugurwa n’abantu batandukanye ku buryo bayivuza yaramaze kwangiza isura n’uruhu rw’uyirwaye.

Indwara y’ibinyoro yabayeho kuva kera, ibihugu bigera kuri 15 bizwiho kuba indiri y’uburwayi bw’ibinyoro.

Indwara y’ibinyoro ikunda kuboneka mu bice cyangwa mu bihugu bikennye aho isuku iba ari nkeya, nanone uburwayi bw’ibinyoro bushobora kuboneka kenshi mu bice bishyuha no mu bice bigizwe n’amashyamba, no mu bice bya Equateur.

Isuku nkeya ,ubuvuzi budateye imbere ,ubukene byose ni intandaro yikwirakwira ry’uburwayi bw’ibinyoro ,abantu barenga hagati 75-80% barwara uburwayi bw’ibinyoro ni abana bari munsi y’imyaka 15 ,aho muri iki kigero abana bari mu kigero cy’imyaka 5-10 ari bo bibasirwa cyane.

Umuntu wafashwe n’udukoko dutera ibinyoro ashobora kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 9 kugeza ku minsi 90, iyo iyi minsi irenze, ubu burwayi bushobora gutera kwangirika ku ruhu,aho ubu burwayi bwafashe.


Hari ibimenyesto biranga iyi ndwara y’ibinyoro.

Uburwayi bw’ibinyoro butangira bumeze nk’ibifaranga cyangwa ibihushi, uko iminsi ikura kikagenda gihindura isura ijya gusa n’umuhondo, ibi bimenyetso bikaba bigaragara ku ruhu, cyane cyane ku maboko cyangwa ku maguru ,ariko bishobora gufata no mu bice byo mu maso.

Iyo basuzuma uburwayi bw’ibinyoro, basuzuma amaraso y’umuntu ubukekwaho, hanyuma bakareba niba ikizamini bita RPR kigaragaza ko udukoko dutera ibinyoro turi mu maraso.

Uburwayi bw’ibinyoro ni uburwayi bushobora kuvugwa kandi bugakira neza, ubu burwayi bukaba bushobora kuvugwa n’imiti yo mu bwoko bwa Antibiotic

Aha twavuga umuti wa Azithromyicin aho umurwayi w’ibinyoro ahabwa miligarama 30, ariko bikaba bitarenza garama ebyiri.

Nanone umurwayi w’ibinyoro ashobora guterwa umuti wa Benzathine penicillin, akawuterwa rimwe gusa, nyuma y’ibyumweru bine umurwayi arongera agapimwa hakarebwa niba bwa burwayi bwarakize.

Kwirinda uburwayi bw’ibinyoro, ni ukwibanda ku isuku muri rusange no kwivuza kare ku muntu wagaragaweho ubu burwayi.

Valens NZABONIMANA