Perezida Kagame yavuze ko kuba uburyo bwo gucuruzanya hagati y’ibihugu bigize COMESA (Common Market for Eastern And Southern Africa) bwarakomeje, binyuze mu kiswe COMESA Online Trade Portal, ari urugero rwerekana ko ikoranabuhanga ryafashije ibihugu bigize uyu muryango kudaheranwa na COVID-19.
Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bibumbiye muri COMESA, kugira ngo baganire ku bibazo byihutirwa by’ubukungu ndetse banasuzume uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze.
Perezida Kagame yatangiye ashima intego z’uyu muryango, avuga ko zitigeze zicogozwa n’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19.
Umukuru w’igihugu yanashimiye uwari usanzwe ayobora COMESA witwa Andry Rajoelina usanzwe ayobora Madagascar imirimo yakoze, ariko anifuriza imirimo myiza umusimbuye ari we Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al Sissi.
Yavuze ko ari ngombwa ko abatuye ibihugu bya COMESA, bahabwa uburyo n’ibikoresho byo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo bagere kubyo bifuza.
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye guha abaturage babyo ubumenyi buhagije mu kurushaho kubateza imbere ndetse n’ibihugu byabo.
Umukuru w’igihgu yifashishije urugero rw’uko mu Rwanda hari umugambi w’uko bitarenze umwaka wa 2024, abanyarwanda bangana na 60% bazaba bafite ubumenyi buhagije ku mikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ikoranabuhanga ubwaryo.
Ikindi Perezida Kagame avuga ko cyafasha mu iterambere rya COMESA ni uko ubuyobozi bw’ibihugu biyigize bwakorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigakorwa binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.
Ikindi Perezida Kagame avuga ko cyafasha mu iterambere rya COMESA ni uko ubuyobozi bw’ibihugu biyigize bwakorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bigakorwa binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga.
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko buriya buryo buzafasha abafite ibigo biciriritse n’ibigo bito bikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo bahahirane bitabagoye.
Perezida Kagame agaruka ku cyakomeza guteza imbere COMESA na Afurika muri rusange yavuze ko ari umutekano n’umutuzo mu bayituye kandi birambye.
Umukuru w’igihugu yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa muri COMESA hagamijwe kongera amahirwe aganisha ku iterambere ry’abatuye Afurika.