Indirimbo “Ntiza” nyifata nk’itabi cyangwa urusenga-Bruce Melody

Nyuma yo gushyira mu majwi indirimbo nshya yitwa “Ntiza” ihuje abahanzi Bruce Melody na Mr Kagame benshi bemeza ko yumvikanamo (Ibishegu) gushishikaza ubusambanyi,Bruce Melody ashimangira ko itakorewe abantu bose hari uyikeneye ukwiriye kuyumva.

Ibi biravugwa mu gihe gito Mr Kagame na Bruce Melodie basohoye indirimbo bise “Ntiza” yumvikanamo amagambo y’umusore wirata imbere y’inkumi ubutyoza mu bijyanye no gutera akabariro.

Abasanzwe ari abafana b’aba bahanzi bakunda ibihangano byabo,ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo bikomeje kuyamagana banasaba ko yahagarikwa kuba yumvikanamo ubutumwa bushishikaza ubusambanyi.

Bruce Melody ubwo aheruka gutumirwa kuri Flash TV mu burakari bwinshi yahinyuje ibi bivugwa ndetse aboneraho kubibutsa ko ntawe uhatirwa kuyumva ikwiye kumvwa n’ubukeneye.

Ati”Ntiza nyifata nk’itabi cyangwa urusenga.Iyo utarya urusenda cyangwa itabi ntibivuze ngo icike kuko na Leta itategetse guca itabi udashaka kuyumva ni ayireke.”

Tukwibutse ko umuhanzi agirwa n’abafana kuko ari bo aba aririmbira ndetse  hakaba ubwo bamukunda bakamushyira ku rwego rushimishije akaba icyamamare abandi bakangirwa byo bita gushyira hasi cyangwa se kuzimya. Bruce Melody yise abafana be “Igitangaza” ku bw’urukundo n’ibyiza byinshi bamufashije kugeraho,nyuma y’iyi mvugo yakoresheje isa n’iyihenura ku bafana ni iki kigiye gukurikira?