Hari abatanga serivisi ku isoko ry’imari n’imigabane bashobora gukumirwa

Ikigo cy’igihugu gishyinzwe kugenzura isoko ry’imari n’imigabane, cyatangije ku mugaragaro gahunda y’amasomo yo kongera ubunyamwuga n’ubushobozi  ku bantu bose bari kuri iri soko n’abifuza kuriganaho.

Iki kigo kivuga ko kigamije kuzamura icyizere ku bifuza kushora imari kuri iri soko. Hagati aho Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko igihangayikishijwe n’uko  amasosiyete y’abanyarwanga ashyira imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane akiri macye.

Ikigo cy’igihugu gishyinzwe kugenzura isoko ry’imari n’imigabane, kivuga ko  kimwe mu bikurura abosharamari ku isoko ry’imari n’imigabane cyane cyane abanyamahanga, ari uko ababa bakora muri uru rwego baba bafite ubushobozi nyabwo.

Kuri Eric BUNDUGU, umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo, aha arasobanura iby’aya masomo mashya azafasha abari ku isoko ry’imari n’imigabane kwongererwa ubunyamwuga.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Dufite abo twahaye ubuzima gatozi mu gutanga serivisi kuri iri soko ariko iyi gahunda ni mpuzamahanga izatangwa n’abongereza, dufite n’aho bazakorera ibizamini ndetse n’ikigo kizabahugura ku isoko ry’imari n’imigabane, indi gahunga ni iyo kongerera ubumenyi ibigo bigenzura isoko ry’imari n’imigabane u Rwanda rukaba ruje ari urwa 8 ku mugabane w’Afurika”

Icyakora, n’ubwo bitaragirwa itegeko, ariko ngo mu gihe kiri imbere hari gahunda yo  kuzashyirirwaho nyirantarengwa yo kwiga aya masomo, ku buryo uzajya aba adafite impamyabushobozi  yerekana ko yize aya masomo, azajya akumirwa mu gutanga serivisi ku isoko ry’imari n’imigabane.

Icyakora ngo si abafite aho bahuriye n’isoko ry’imari n’imigabane gusa bahabwa aya masomo, kuko n’abanyeshuri cyangwa abikorera bateganya gukorera ku isoko ry’imari n’imigabane babyifuza bashobora kuzayiga.

Ku rundi ruhande, Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko igihangayikishijwe n’uko  amasosiyete y’abanyarwanda ashyira imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane akiri macye, n’ubwo Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye mu kuzamura uyu mubare.

 Eric Rwigamba, umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’imari muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, asanga uku kugenda biguru ntege kw’amasosiyete yo mu Rwanda ku isoko ry’imari n’imigabane guturuka kuri ibi.

Ati “Bisaba gutegura  izo sosiyete zishaka gushyira imigabane ku isoko  ry’imari n’imigaban. Rero hari gahunda yatangiye yitwa ‘investiment clinic’ …ni gahunda ifite abatekinisiye begera ya sosiyete igahabwa ubushobozi bwo kwitegura kugira ngo yuzuze ibisabwa, bisaba guhuza ibintu byinshi bisaba kuba sosiyete yishyura imisoro neza, bisaba kugira ubuyobozi bwiza…”

Kugeza ubu ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hari amasosiyete agera ku 8.

Inkuru ya Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply