Igisirikare cya Uganda UPDF, kiravuga ko kiri mu mayira abiri kukurasa ku mutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo, igihe hafatwa umanzuro wo kurwana.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko ingabo za Uganda zahawe umwanya mu ntara ya Nord Kivu, zabuze amahitamo kuko ku ruhande rumwe wumva ibyo M23 irwanira byumvikana, ubundi bakumva bakwiye guhashya uyu mutwe.
Ikigoranye ku ngabo za Uganda uretse kuba zisabwa kurasa M23, hari urwikekwe ko uwakora ku batutsi bo muri Kongo yaba yiteranije na bamwe mu baturanyi, kandi umubano wari umaze kuba mwiza igihe byagaragara ko koko ashyigikiye aba barwanyi.
Ngo biranagoye kwitandukanya n’igitekerezo cya General Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko yaba ari amakosa akomeye ingabo yigeze kubera umugaba, zirashe ku batutsi bo muri Kongo baharanira uburenganzira bwabo.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasesenguzi ba politiki mpuzahanga, bakibwiye ko kurasa kuri M23 bigoye bitazanashoboka, uretse igihe byagaragara ko ifatanya n’umutwe wa ADF urwanya leta ya Uganda.
Hari abavuga ko uyu mutwe wa M23, amakuru yawo atazwi neza bakemeza ko ikibazo cyayo gifitiwe igisubizo cya dipolomasi kurusha kurwana, kuko igihugu cya Kongo ubwacyo nta bushobozi gifite bwo kurwanya uyu mutwe, kandi hari ibihugu muri aka karere bidafite inyungu muri iyi ntambara.
Daily Monitor yandika ko nka Tanzania nubwo iri muri EAC, yanze gutanga ingabo zo kurwanya M23, ngo iracyashaka kumenya aho ibintu byerekeza.
Leta ya Kenya yatanze ingabo mu ntara ya Nord Kivu cyane cyane Goma, ngo yabikoze kuko izi ko ntacyo ipfana na Kongo, kuko bitanahana imbibe, ibi ngo biri mubituma nta mpamvu ifite yo kurwanya aba barwanyi.
U Burundi bwatanze ingabo mu ntara ya Sud Kivu, nabwo ngo inyungu uretse gusahura no kwihanganira na Red Tabara, nta nyungu bufite kuri M23.
Umwe mubayoboye ingabo za EAC muri Kongo, yabwiye Daily Monitor ko Uganda ariyo yonyine yapfa kugerageza, ariko nayo ngo hari ibyo idashaka kwiteranyamo cyane ko ngo intambara zananiranye, uyu mutwe muri 2012 ugatanga agahenge nta mirwano ikomeye ibaye,bagasanga ariko byagenda.
Uyu musirikare ngo yavuze ko guhoza u Rwanda mu majwi ko rufasha M23 biri mu bikomeza ikibazo, kuko aba barwanyi bafite ibyo bahuriyeho na Uganda n’u Rwanda, kuburyo ingabo za Kampala zigomba kwigengesera mu kujya mu ntambara.
Umuti utangwa ngo ni uko abategesi ba Kongo bakwicara ku meza y’ibiganiro, bitaba ibyo ingabo za Uganda muri Nord Kivu zikazaba indorerezi nk’iza Kenya, cyane ko iza Sudan Y’Epfo zifite ibibazo mu gihugu kurenza aho zaje gutabara.